RUHAGOYACU.com

Appiah wanyangiye APR 4-0 yagizwe umutoza wa Ghana

Nyuma y’imyaka hafi 3 asezerewe mu ikipe y’igihugu ya Ghana, azira umusaruro mucye mu ikipe y’igihugu ya Ghana, mu mikino y’igikombe cy’isi yabereye muri Brazil 2014, James Kwesi Appiah,yagarutse mu ikipe y’igihugu.

Kwesi Appiah yasimbuye umunya Israel Avram Grant wasezeye nyuma y’imikino y’igikombe cy’Africa yabaye mu kwa mbere uyu mwaka muri Gabon. Yahawe amasezerano y’imyaka 2.

Mu nshingano uyu mutoza yahawe harimo gufasha Ghana gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya umwaka utaha, akaba yahawe kandi inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu, akayishakira itike yabajyana muri Kenya mu kwezi kwa mbere.

JPEG - 41.7 kb
James Kwesi Appiah, umutoza mushya wa Ghana
JPEG - 225.6 kb
Afite akazi katoroshye ko gushakira Black Stars itike y’igikombe cy’isi n’igikombe cy’Africa

Kuva yasezererwa na Black Stars za Ghana muri 2014, uyu mutoza yagiye gutoza ikipe ya Al Khartoum yo muri Sudan, yari ayimazemo imyaka 3.

Muri Nyakanga 2015, Appiah watozaga ikipe ya Al Khartoum yo muri Sudan, akaba yarahuye na APR FC muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup i Dar Es Salaam, aza kuyinyagira ku bitego 4-0, ahita ayisezerera, ariko ikipe ye iza gukurwamo na Gor Mahia.

JPEG - 74.1 kb
Al Khartoum yari amazemo imyaka 3
JPEG - 60.8 kb
Atoza Al Khartoom, yaje kunyagira APR FC ibitego 4-0

Ni inshuro ya 2 agarutse gutoza Ghana dore ko hagati ya 2012 na 2014 yari afite Black Stars, afasha igihugu cye kubona itike y’igikombe cy’isi cya 2014.

Muri iki gikombe cy’isi Ghana yananiwe kurenga amatsinda ngo igere muri 1/8 nk’uko yari yabikoze mu myaka 4 ibanza muri Africa y’Epfo. Yanavuzwemo ibibazo byinshi mu ikipe byo hanze y’ikibuga, biviramo Kwesi Appiah gutakaza imirimo ye.

Agomba kandi gufasha ikipe ya Ghana gushaka itike y’igikombe cy’Africa izabera muri Cameroon 2019, aho umukino wa mbere arahuramo na Ethiopia muri Kamena uyu mwaka. Bari mu itsinda rya 6 hamwe na Ethiopia, Sierra Leone na Kenya.

JPEG - 48.7 kb
Asimbuye kuri uyu mwanya Avram Grant weguye nyuma y’igikombe cy’Africa

Mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, Ghana iri mu itsinda rya 5, aho ifite inota 1 gusa mu mikino 2 yakinnye. Irarushwa amanota 5 na Misiri ya mbere. Bari kumwe kandi na Uganda na Congo Brazzaville.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. paci

    Kuya 8-04-2017 saa 07:41'

    mwari kwandika muti uwabatije muteteri binezero yagizwe umutoza kandi mwibuke ko binezero kera yitwaga nyaminani kuko hari equipe yo muri Tunisia yarimwise nko murine za 98

  2. Anicet

    Kuya 7-04-2017 saa 14:48'

    Gikundiro yacu izabikora

  3. beckam

    Kuya 6-04-2017 saa 07:47'

    Ndumva ntakosa ririmo kuba muteteri barayihaye ibyayo.

  4. stephen

    Kuya 5-04-2017 saa 22:04'

    Ni Rwatubyaye baguze bacagaho buri segonda bagiye kwitsindira none niwe bacungira, nabo basigaye basohoka bazakore ikinyuranyo turebe bitaribyo gutera mpaga bazatsindire hanze turebe bitari bya wau salaam y’inyakariro

  5. aimable

    Kuya 5-04-2017 saa 13:54'

    ariko abanyamakuru baraha pe. ngaho nimwandike indi ivuga ngo Rayon sport yahondaguwe na APR imikino itatu yikurikiranya igiye gukina n’amagaju

  6. Musesenguzi

    Kuya 5-04-2017 saa 12:46'

    Noneho Binezero si irya vuba.
    Yewe, ino kipe yaragowe!!!!
    Yagize amahirwe isezererwa hakiri kare, yari kujya itahana Toni z’ibitego.

  7. valens hakizimana

    Kuya 5-04-2017 saa 11:51'

    ubuse mubonye ariyo ekipe yatsinze yonyine kuburyo mubigira umutwe w’inkuru ahaaa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru