RUHAGOYACU.com

APR FC ibashije kwihagararaho muri Zambia imbere ya Zanaco

Ikipe ya APR FC ibashije kwihagararaho muri Zambia, inganya na Zanaco FC 0-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League waberaga kuri Nkoloma Stadium y’iyi kipe.

Muri uyu mukino, APR FC yatangiye umukino irushwa na Zanaco ariko iza kwibona mu mukino nyuma, aho yabonye uburyo bubiri mu gice cya kabiri burimo coup-franc ya Patrick Sibomana yagaruwe n’izamu.

Mu gice cya kabiri, Zanaco FC yashyize igitutu gikomeye ku ikipe ya APR FC ishaka kubona igitego cy’impamba izazana mu mukino wo kwishyura, ariko ba myugariro ba APR FC bagerageza guhagarara neza, umukino urangira banganyije 0-0.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uzaba kuwa Gatandatu utaha tariki ya 18 Gashyantare 2017, i Kigali, aho APR FC izaba isabwa gutsinda gusa kugira ngo ikomeze muri 1/16 cy’iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane wa Afurika.

11 ba APR FC babanjemo: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Imran Nshimiyimana, Mukunzi Yannick, Djihad Bizimana, Janvier Benedata, Patrick Sibomana, Issa Bigirimana.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. JB

    Kuya 13-02-2017 saa 05:57'

    hhhhh! mbeha title yuzuye ubufana!!!!! yihagazehi izana inota rimwe??????

    @eto uravuga ko wawu salama yari yabuze abakinnyi batatu. ark na Zanaco yatakaje abakinnyi 7 bayifashije futwara igikombe urumv ko mwari mufite Amahirwe cyane

  2. eto

    Kuya 13-02-2017 saa 04:24'

    @ emma rwose arandangije ese mwagiye muvuga ibyo mukibuga mukareka gusebanya. Ese ubundi ababakiye South Sudan nibande babakirirye???? Uwitwa Aimable yabivuze neza Abakomeye bakina champions league abaciritse bagakina andi marushanwa niyo mpamvu confederation cup banyura mu nzira ndende abtambutse bagahura nabatsinzwe muri champions league. Nonese APR igutsinda 3 Times ukumva ko ukiri ku rwego rwayo?? Wait and See uko amakipe yacu azitwara mu minsi irimbere. Ikindi navuga nuko hari abakinnyi batanu ba wau salam babuze ibyangombwa byo gukina(3 nigerians, 2ugandans) . Gusa amahirwe masa ku makipe aduhagarariye

  3. bigabo

    Kuya 13-02-2017 saa 04:09'

    Mudufashe Zenaco Fc tuzayikinishe kuri Syntethic i Nyamirambo muzaba mugize neza

  4. ema

    Kuya 13-02-2017 saa 03:18'

    Mwihagazeho?ha.ha.nonese babafana100 njyambona kumahoro ko nabonye 17 mugarutse kukibuga cyindege baje kubacyira?abandi barivumbuye kubera ubujura bwanyu?ko mwagiye muri coister ya bus mukangisha ipine yaratobotse?ariko ngo v8 ngo KBS ngo sinzi ibiki!!! mwebwe mujye mwiba inaha naho hanze muzajya museba

  5. dudu

    Kuya 12-02-2017 saa 12:58'

    ferwafa yanyu mwibagiwe kuyijyana muri zambiya niyompamvu mutatsinze muzatsinda ariko mwiba nimujyera aho mutiba muzaseba babatsinda nibyinira nzajya mbahetekeza nohanze kugirango mbazomere mwatsinzwe mujye mwigumira inaha nahariya nimuharenga ntimuzagera mumatsinda mushake uko mwiba zanaco hakirikare?mwebwe usibye ubuhanga mukwiba ntkindi mushoboye umupira wo wp

  6. Jimmy theos

    Kuya 12-02-2017 saa 12:05'

    APR yitwayeneza naho rayon wau yariyoroshye Norway I here rants na zanaco

  7. lockerson

    Kuya 12-02-2017 saa 07:46'

    1-1
    IYO NIYO PREDICTION YANJYE

  8. Pierri

    Kuya 12-02-2017 saa 06:56'

    Kenzo,mujemwera,kwiharanikimwe,nogutsinda,nikindi,nogutsindwabibaho,mutwitege Aper Oyee

  9. Aloys

    Kuya 12-02-2017 saa 02:56'

    @Aimable, iyaba wari uzi agafaranga CAF ishyiramo n’imbaraga bitwara nibwo ukabona kuvuga. Ikindi champions league muzayitware koko mugaragaze ko muri abagabo. Yemwe muzagere no mu matsinda tuzabemera. Ariko kunanirwa gutsindira hanze still muracyitwa STAR A DOMICILE. Icyo gisuzuguriro muzacyiyambure nka GITINYIRO. Ubwo muzi ko musebya ingabo zacu? Ese niba rayon yashije ikibonobono byayibujije guhesha ishema u Rwanda rwacu ngo ni uko itari mu irushanwa ry’abagabo? Burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye haba mu Rwanda ndetse n’imahanga.

  10. Karinganire

    Kuya 12-02-2017 saa 01:43'

    Rwose iriya kipe APR yakagombye kuyikuraho inota iyo ikoresha ingufu ikoresha ikina na Rayon natwe abarayon twari tuyishyigikiye kuko ntiyagiye nka club ahubwo yagiye ari equipe ihagarariye I gihugu.ariko turi zero ko I Kigali bazabikora. Rayon Oyeeeeeeeeee

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru