RUHAGOYACU.com

AS Kigali imaze gusinyisha abakinnyi 2, irifuza Niyonzima

Ikipe ya AS Kigali yamaze gutangira inzira yo kwiyubaka, ishaka uko yazaba ihagaze neza umwaka utaha w’imikino, ikaba yamaze gusinyisha abakinnyi 2, ari nako ikomeje kwifuza abandi batandukanye.

AS Kigali itangaza ko yamaze kugura abakinnyi 2 Ishimwe Kevin bakuye mu ikipe ya Pepiniere iherutse kumanuka mu cyiciro cya 2, ari nako kandi yamaze gusinyisha umusore Ngama Emmanuel yakuye muri Mukura VS.

Iyi kipe bitangazwa ko izarekura abakinnyi bagera ku icumi, ikinjiza abandi bakomeye, harimo n’abazava hanze y’u Rwanda.

" Kugeza ubu abamaze gusinyira iyi kipe byemewe n’amategeko ni Ngama Emmanuel na Ishimwe Kevin, abandi bose turacyari mu biganiro ntabwo barasinya amasezerano," Joseph Nshimiye, umunyamabanga mukuru wa AS Kigali.

PNG - 401.6 kb
Ishimwe Kevin wavuye muri Pepiniere

Bivugwa ko abasore barimo Crespo Emmanuel, Ndoli Jean Claude, Nshutiyamagara Ismael Kodo (wanahagaritse gukina), Chimanga Papy, Kabange Twite, Umunya Ghana witwa Clement, Mutijima Janvier n’abandi bashobora kurekurwa n’iyi kipe.

" Turi mu biganiro n’abakinnyi batandukanye yaba abo dusanganywe ndetse n’abandi bashya, ariko ubu nta byinshi nababwira," Nshimiye Joseph.

PNG - 412.9 kb
Ngama Emmanuel wavuye muri Mukura VS

" Turateganya kugarura Muhadjili Hakizimana n’ubwo bitararangira neza, ndetse na Onesme Twizerimana bari muri APR FC nabishaka dushobora kongera kumusinyisha, gusa byose bizaterwa na gahunda z’umutoza wa AS Kigali."

Uyu mugabo kandi yabwiye RuhagoYacu ko iyi kipe yifuza umusore wa Mukura VS, Niyonzima Ally abe yaza muri iyi kipe gufasha mu kibuga hagati.

JPEG - 42.8 kb
AS Kigali irashaka Ally Niyonzima wa Mukura VS

Kugeza ubu Ally afite amasezerano y’umwaka mu ikipe ya Mukura VS, bikaba byasaba AS Kigali kugura uyu mwaka uyu mukinnyi yari asigaranye.

AS Kigali kandi ishobora kuzakura abandi bakinnyi 2 mu gihugu cya Mali, bazafasha mu busatirizi muri shampiyona itaha.

Iyi kipe iracyari mu zihatanira igikombe cy’Amahoro uyu mwaka aho irakina n’Amagaju kuri uyu wa mbere. AS Kigali ikaba yarasoje ku mwanya wa 4 muri shampiyona ya 2016/17.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. casser kg

    Kuya 19-06-2017 saa 14:51'

    keven shyiramo akabaraga kabisa igihe kirageze cyokwigaragaza ariko abatoza nabo bamanuke bazamure abana hari nkumusore ukinira Gasabo united wumwataka witwa Nyamikore Beinon nabonye bamukurikiranye yaba rutahizamu mwiza narebye match yagiye akina nyoberwa impamvu atabona ikipe ifatika akinira kandi urwegorwe rurihejoru.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru