RUHAGOYACU.com

AZAM FC iteganya gukina na Rayon Sports ikomeje gusenyukira muri Simba SC

AZAM FC ni imwe mu makipe yarimo agenda yubaka izina mu myaka 7 ishize mu mupira w’amaguru, mu karere k’Africa y’iburasirazuba no hagati, ahanini bitewe no kugura abakinnyi bakomeye muri aka karere.

Iyi kipe yo muri Tanzania, ishamikiye ku ruganda rwa AZAM, ibintu bitangiye kuyibana bibi muri uyu mwaka, aho ikomeje kugenda itakaza bamwe mu bakinnyi beza yari itunze, bagiye banayifasha mu bihe bishize, bigira muri mukeba Simba SC, itari ikibasha gufungura udushumi tw’inkweto tw’aba bakora imitobe n’amafu.

AZAM FC bivugwa ko izaza gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya Rayon Sports mu kwezi kwa 7, ubwo izaba ishyikirizwa igikombe cya shampiyona, imaze gutakaza abakinnyi 3 bari inkingi za mwamba muri iyi kipe, bose bamaze kugurwa na Simba SC bahangana i Dar Es Salaam.

JPEG - 106.9 kb
John Rafael Bocco yabimburiye abandi kujya muri Simba SC

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ni bwo Kapiteni w’iyi kipe John Bocco Rafael bita Adebayor wari umaze imyaka 10 ari kapiteni wa AZAM FC, yaguzwe na Simba SC.

JPEG - 30.2 kb
Umuzamu wa mbere w’igihugu cya Tanzania Aishi Manula
JPEG - 239.2 kb
Amasezerano umuzamu Manula yasinye amujyana muri Simba SC

Nyuma yo kugenda kwa John Bocco, byatangiye guhihiswa ko abakinnyi bandi 2 bakomeye cyane, barimo umuzamu mwiza mu gihugu cya Tanzania Aishi Manula, na we araza kumukurikira ndetse na myugariro Shomari Kapombe bari barakuye muri Simba mu myaka 4 ishize.

Aya makuru yaje kuba impamo ubwo ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, ikipe ya Simba SC yemezaga amakuru ko yamaze gusinyisha aba basore 2 kuva muri AZAM SC, bakazayifasha mu mikino ya CAF Confederation Cup.

JPEG - 40 kb
Mygariro Shomari Kapombe yerekeje mu ikipe ya Simba SC yahozemo avuye muri AZAM

AZAM FC na Yanga zari zimaze imyaka 5 ikurikirana ari zo zihagararira igihugu cya Tanzania mu marushanwa Nyafurika, ariko uyu mwaka, Simba SC yigaranzuye ikipe ya AZAM FC.

Ibi ahanini benshi mu bakurikirana umupira wo muri Tanzania, bakaba babihuza n’urupfu rutunguranye rw’uwari umuyobozi wa AZAM FC, akaba umwe mubo mu muryango wa Bakhersa Said Mohamed, witabye Imana m’Ugushyingo 2016.

Urupfu rw’uyu mugabo wakundaga cyane iyi kipe, rwatumye AZAM FC itangira gutakaza abakinnyi bayo bakomeye, barimo abanya Cote d’Ivoire Serge Wawa Pascal wasubiye muri El Merreick ya Sudan, rutahizamu Kipre Tchetchte n’impange ye bahise bajya muri Quatar n’umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste wagiye muri Gor Mahia muri Kenya, bose bakaba bari abakinnyi babanza mu kibuga.

JPEG - 184.5 kb
Inkuru iri ku bnyamakuru bya siporo kuri uyu wa mbere, ni ukugenda kw’aba basore muri AZAM
JPEG - 127.6 kb
AZAM FC yaguze umuzamu wa Mbao Benedict Haule, imusimbuza Manula

Nyuma y’amezi 6 gusa iyi kipe ikaba yongeye gutakaza abakinnyi 3 bakomeye cyane, igenda ibasimbuza abakinnyi iri gukura mu gihugu hagati, benshi bibaza niba ubudahangarwa bw’iyi kipe ibitse Kagame Cup ya 2015, ari nayo iheruka muri akak karere, bwaba bugiye kugana ku musozo.

JPEG - 234.8 kb
Iyi kipe ya AZAM FC yari iyoboye akarere k’Africa y’iburasirazuba, imaze gutakaza abakinnyi 8 muri 11 bari bayigize muri 2015
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru