RUHAGOYACU.com

AZAM TV yatsindiye kwerekana imikino ya CECAFA mu gihe cy’imyaka 3 iri mbere

Ikigo cy’itangazamakuru AZAM TV gikomoka muri Tanzania, gikomeje urugamba rwo kwigarurira umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati, aho ubu cyamaze kwegukana uburenganzira bwo kwerekana imikino ya CECAFA mu gihe cy’imyaka 3 iri mbere.

Iyi mikino ihuza amakipe akomoka muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ndetse no mu ihembe ryayo, yagiye ihura n’ingorane zikomeye mu myaka 2 ishize, aho mu mwaka ushize iri rushanwa ritigeze rinabasha gukinwa.

Kuri ubu iyi mikino yongeye gusubukurwa, aho imikino ihuza ibihugu igiye kubera mu gihugu cya Kenya, n’aho imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ikazabera mu gihugu cya Djibouti umwaka utaha.

U Rwanda ruzakoresha iyi mikino mu kwitegura irushanwa rya CHAN 2018 rizaba mu kwezi kwa mbere muri MarocU Rwanda ruzakoresha iyi mikino mu kwitegura irushanwa rya CHAN 2018 rizaba mu kwezi kwa mbere muri Maroc

Imikino y’iryo rushanwa mu bari n’abategarugori yo izaba muri uyu mwaka, aho biteganyijwe ko izabera mu Rwanda, n’aho imikino ihuza amakipe y’ingimbi ikazabera mu gihugu cy’u Burundi umwaka utaha.

Iyi mikino yose nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri aka karere izajya ica kuri AZAM TV mu gihe cy’imyaka 3 iri mbere nk’uko amasezerano bagiranye na CECAFA abiteganyaa, uhereye ku irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu rigiye kubera muri Kenya.

AZAM TV isanzwe yerekana shampiyona yo muri Tanzania, ari na ho yashinze imizi cyane kimwe na Bahkresa Group ifite iki kigo. Yerekana kandi shampiyona yo muri Uganda ndetse n’iyo mu Rwanda yanahawe izina ’Azam Rwanda Premier League’.

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Kenya (Nick Mwenda) ari kumwe na Nicholas Musonye mu cyumweru gishizeUmuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya (Nick Mwenda) ari kumwe na Nicholas Musonye mu cyumweru gishize

AZAM TV iri gushaka uko yatsindira isoko ryo kwerekana shampiyona yo muri Kenya, aho ihanganye cyane na Kwese TV baherutse gutsinda mu guhatanira kwerekana CECAFA, bakaba banashaka gusubukura amasezerano yabo, bakerekana umupira wo mu Burundi, ndetse no muri Malawi, aho bagira ikipe ikina umupira w’amaguru kimwe no muri Tanzania.

Amafaranga iyi Televiziyo yo muri Tanzania yatanze kuri iyi mikino yagizwe ubwiru. Ibihembo bisanzwe bitangwa ku ikipe yabaye i ya mbere ($30,000), i ya kabiri ($20,000) ndetse no ku ikipe ya 3 ($10,000) ntabwo yigeze yongerwa.

U Rwanda ruzatangira CECAFA rucakirana na Kenya izaba iri mu rugo ku munsi wa mbere w’irushanwa, riteganyijwe kuzatangira tariki ya 3 kuboza rigasozwa tariki ya 17 Ukuboza muri uyu mwaka.

JPEG - 220.6 kb
Kwizera Pierrot na Shassir Nahimana bakinira Rayon Sports bari mu bahamagawe gukinira u Burundi muri iyi mikino

Amavubi yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mikino iheruka yabereye muri Ethiopia, azakoresha iyi mikino nk’uburyo bwo kwitegura CHAN izabera muri Maroc.

Ari mu itsinda rya mbere kimwe na Kenya yakiriye amarushanwa, Libya yatumiwe, Zanzibar n’ikipe ya Tanzania, Kilimandjaro Stars.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru