RUHAGOYACU.com

Birori Dady mu nzira zerekeza muri shampiyona ya Libya

Tady Etekiama Agiti uzwi mu Rwanda nka Birori dady akaba rutahizamu mpuzamahanga wa AS Vita Club agiye kujya muri Al Ahly Tripoli yo muri Libya.

Patrick Benishay, Umunyamabanga mukuru wa AS Vita Club yatangaje ko Tady Etekiama yafashije AS Vita Club kugera kuri byinshi, bityo ko hageze ngo abe yakerekeza ahandi mu gihe ryaba ari iterambere kuri we.

Tady Etekiama yafashije AS Vita Club gutwara ibikombe bitandukanye byaba ibyo muri RDC ndetse na CAF Confederation CupTady Etekiama yafashije AS Vita Club gutwara ibikombe bitandukanye byaba ibyo muri RDC ndetse na CAF Confederation Cup

Yakomeje avuga ko Komite ya AS Vita Club ndetse n’abatoza bayo batabuza Tady Etekiama kugenda kuko hari abandi benshi bashobora kumusimbura, aho yatanze ingero nka Jean-Marc Mundele Makusu, Yves Diba n’abandi.

Tady Etekiama ni we wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ishize muri Congo Kinshasa ‘Vodacom ligue I’, ubu akaba amaze kuyitsindira ibitego 3.

Wikipedia igaragaza ko Tady Etekiama yavutse kuwa 12 Ukuboza 1986, bivuze ko afite imyaka 31, akaba yaravukiye muri Congo Kinshasa. Mu 2008-2009 yari Umukinnyi wa Mukura VS ari na ho yabatirijwe Birori Dady.

Dady Birori, yabaye intandaro y'ishyirwa mu bikorwa ryo kugabanya umubare w'abanyamahanga muri shampiyona no kwirukana burundu abanyamahanga bakinaga mu ikipe y'u RwandaDady Birori, yabaye intandaro y’ishyirwa mu bikorwa ryo kugabanya umubare w’abanyamahanga muri shampiyona no kwirukana burundu abanyamahanga bakinaga mu ikipe y’u Rwanda

Mu 2009-2010 akina muri ATRACO FC, 2010-2012 akinira Kiyovu Sports, maze kuva ubwo ahita ajya muri AS Vita Club akinamo kugeza ubu.

Uyu rutahizamu yakiniye ikipe y’u Rwanda Amavubi imikino 19, ayitsindira ibitego 6, umukino wa nyuma yayikiniye ukaba ari uwo bakinnye na Congo Brazzaville mu gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, aho yakinnye umukino ubanza Amavubi agatsindwa ibitego 2-0.

Umukino wo kwishyyura Amavubi yarabyishyuye, anatsinda Congo Brazza kuri penaliti 4-3, ariko u Rwanda ruhita rusezererwa kuko Tady Etekiama yari afite imyirondoro ibiri inyuranye muri CAF.

Umukino wa nyuma yakinnye mu ikipe y'u Rwanda yawukiniye muri Congo BrazzavilleUmukino wa nyuma yakinnye mu ikipe y’u Rwanda yawukiniye muri Congo Brazzaville
Igitego cya nyuma yatsindiye Amavubi yagitsinze MarocIgitego cya nyuma yatsindiye Amavubi yagitsinze Maroc

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru