RUHAGOYACU.com

Bitarenze iki cyumweru CHAN 2018 iraba yabonye igihugu kizayakira

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) iraba yamaze gufata umwanzuro ku gihugu kigomba kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) nyuma yo kuryambura Kenya.

Irushanwa rikomeye kuruta andi muri Afurika ni CAN (Coupe d’Afrique des Nations). Ariko iyo urebye akenshi usanga amakipe akunze kwegukana iryo rushanwa amenshi agizwe n’abakinnyi bakina ku mugabane w’u Burayi n’ahandi.

Irindi rikurikiraho ni CAF Champions League ndetse na CAF Confederations Cup, aya marushanwa yombi na yo ugasanga yitabirwa n’amakipe (Clubs) zigizwe ahanini n’abakinnyi badakina mu bihugu ayo makipe akomokamo.

Nyuma yo kwitegereza ibyo byose, CAF yasanze abakinnyi b’abenegihugu mu bihugu bimwe na bimwe bapyinagazwa, maze mu buryo bwo kubongerera agaciro, ishyiraho irushanwa rikomeye ku rwego rwa Afurika na bo bazajya bahuriramo, ari ‘CHAN’.

DRC ni yo ibitse igikombe cya CHAN ikazagisubiza ubwo CHAN 2018 izaba itangiyeDRC ni yo ibitse igikombe cya CHAN ikazagisubiza ubwo CHAN 2018 izaba itangiye

Mu 2016 iryo rushanwa ryabereye mu Rwanda, ryegukanwa na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ari na yo yasezereyeAmavubi muri ¼ cy’irangiza. Icyo gihe ni bwo CAF yahise yemeza ku mugaragaro ko Kenya ari yo izakira iryo rushanwa mu 2018.

Icyakora habura amezi 3 ngo iryo rushanwa ribe, CAF yafashe icyemezo cyo kuryambura Kenya, nyuma yo kubona ko imyiteguro irimo kugenda biguru ntege, dore ko byari byabanje gutangazwa ko nta n’amashilingi ahagije ahari bitewe n’ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama yaje no gusubikwa akaba agomba gusubirwamo muri uku Kwakira.

Nk’uko BBC ibitangaza, mu nama y’igitaraganya iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2017, ni bwo CAF izafata umwanzuro ku gihugu kigomba kwakira iyo CHAN yambuwe Kenya, dore ko ibihugu bitatu byari byagaragaje ubushake bwo kwakira iryo rushanwa, ari byo Morocco, Guinea Equatorial na Ethiopia.

CAF yashimye uburyo u Rwanda rwateguye CHAN 2016 ikagenda neza mu buryo budasanzweCAF yashimye uburyo u Rwanda rwateguye CHAN 2016 ikagenda neza mu buryo budasanzwe

CAF yari yabanje gutangaza ko icyemezo ku gihugu kizakira CHAN 2018 kizafatwa ku matariki ya 7-8 Ukwakira, ariko biza gusunikwaho icyumweru kimwe.

Mu nama y’akanama gashinzwe gutegura imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2019), Umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad yongeye kwemeza ko iryo rushanwa rizakirwa na Cameroon n’ubwo kugeza muri Kanama uyu mwaka, icyo gihugu cyari kitaremeza ubushobozi bwo kwakira iryo rushanwa.

CHAN 2018 iteganyijwe gutangira tariki ya 12 Mutarama igasozwa kuwa 2 Gashyantare, ikazitabirwa n’ibihugu 16 bikurikira: Libye na Maroc (zone ya Ruguru), Mauritanie, Guinée (zone y’Uburengerazuba A), Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Nigeria (zone y’Uburengerazuba B), Uganda, Soudan (zone y’Uburasirazuba no hagati), Cameroun, Congo, Guinée Equatoriale (zone yo Hagati), Angola, Namibie, Zambie (zone y’Amajepfo).

Perezida Kagame asuhuza abakinnyi b'Amavubi mbere y'umukino ufungura CHAN 2016 batsinzemo Cote d'Ivoire igitego 1-0Perezida Kagame asuhuza abakinnyi b’Amavubi mbere y’umukino ufungura CHAN 2016 batsinzemo Cote d’Ivoire igitego 1-0

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru