RUHAGOYACU.com

CAF yabonye umunyamabanga mushya

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yemeje umunya-Misiri w’imyaka 34; Amr Fahmy nk’umunyamabanga mushya mukuru.

Fahmy asimbuye umunya-Maroc w’imyaka 37; Hicham El-Amrani weguye ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa amatora kwa Isaa Hayatou wayoboraga CAF muri Werurwe uyu mwaka.

Amrani ari kumwe na HE Paul Kagame na visi perezida wa CAF, muri tombola ya CHAN 2016 i KigaliAmrani ari kumwe na HE Paul Kagame na visi perezida wa CAF, muri tombola ya CHAN 2016 i Kigali

Kuva muri Werurwe kugeza muri uku Gushyingo, uyu mwanya warimo by’agateganyo undi munya-Misiri; Essam Ahmed wari wasimbuye Hicham El-Amrani wabaye mu bunyamabanga bwa CAF mu myaka itandatu.

Uyu munyamabanga mushya wa CAF azaba yungirijwe n’umunya-Ghana Anthony Baffoe wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru.

Baffoe azaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihe undi mwungiriza wa kabiri w’imunyamabanga; Essadik Alaoui azaba ashinzwe imiyoborere n’imari.

Alaoui, Fahmy na Baffoe nibo bari mu bunyamabanga bushya bwa CAFAlaoui, Fahmy na Baffoe nibo bari mu bunyamabanga bushya bwa CAF

Baffoe yishimiye uyu mwanya, ashimira Imana yamuhaye gutera indi ntambweBaffoe yishimiye uyu mwanya, ashimira Imana yamuhaye gutera indi ntambwe

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru