RUHAGOYACU.com

CAF yasobanuye impamvu yakuyeho Ballon d’Or, inashimira George Weah

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika; CAF; Ahmad Ahmad yatangaje ko impamvu CAF yakuye icyiciro cy’umukinnyi mwiza ukina muri Afurika mu bihembo byayo ari ukwanga gutanga Ballon d’Or ya kabiri mu gihe kandi n’abasifuzi batazajya bahembwa mu rwego rwo kwirinda ruswa.

Ibi.Ahmad Ahmad yabitangaje mu kiganira n’abanyamakuru we na Kwesi Nyantakyi umwungirije bagiriye muri Ghana kuri uyu wa Gatatu, umunsi umwe mbere y’uko hatangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza kurusha abandi kuri uyu mugabane dutuye.

Nyuma yo gutangaza abakinnyi 30 baje kuvamo 10 beza bakina ku mugabane wa Afurika, CAF ntyigeze itangaza abakinnyi batatu beza ba nyuma muri iki cyiciro, kimwe no mu cyiciro cy’umusifuzi w’umwaka, ndetse icyo gihe nta bisobanuro byigezwe bitangwa.

Ahmad Ahmad uyobora na CAF na Kwesi Nyatankyi baganiriye n'itangazamakuru kuri uyu wa GatatuAhmad Ahmad uyobora na CAF na Kwesi Nyatankyi baganiriye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu

Asubiza ibyo abanyamakuru bari bamubajije kuri ibi, Ahmad Ahmad uyobora CAF yagize ati: “Uwa mbere n’ubundi ahora ari uwa mbere. Ntabwo tugira abakinnyi beza babiri.”

“Abakinnyi bakina muri Afurika nabo bashobora gutwara igihembo ni muri urwo rwego tutigeze tubashyira mu cyindi cyiciro.”

“Turashaka gushyiraho Ballon imwe ku mukinnyi w’umwaka muri Afurika. Ntabwo dushaka gutanga Ballon d’Or y’icyiciro cya kabiri: Ballon d’Or imwe ku mukinnyi witwara neza i Burayi, n’indi Ballon d’Or ku mukinnyi witwara neza muri Afurika. Ballon d’Or ni iy’umukinnyi mwiza mu beza.”

Abakinnyi batatu bakina i Burayi; Sadio Mane; umunya-Senegal ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Mohamed Salah; umunya-Misiri ukinira Liverpool na Pierre-Emerick Aubameyang; Umunya-Gabon ukinira Borussia Dortmund yo mu Budage nibo bahatanira iki gihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2017 muri Afurika.

Aubamenyang, Mane na Salah bahataniye Ballon d'Or ya AfurikaAubamenyang, Mane na Salah bahataniye Ballon d’Or ya Afurika

Ku bijyanye n’icyiciro cy’abasifuzi, Ahmad Ahmad yagize ati:”Abasufizi beza nabo baba bafite ibihembo byabo kuko basifura imikino y’amarushanwa akomeye haba hano ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze. Umusifuzi uhabwa kuyobora umukino wa nyuma wa Champions League ni uko aba ari we mwiza. Ku bw’ibyo rero nta kindi gihembo bakeneye guhabwa.”

“Icya kabiri, ntabwo dushaka kwimakaza umuco wa ruswa mu misifurire kuko twumva ko tuzanyemo ibihembo habamo guhembera ruswa.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, perezida wa CAF yashimiye George Weah, umunya-Afurika umwe rukumbi wabashije kwegukana Ballon d’Or ku rwego rw’isi, kuri ubu akaba yaratorewe kuyobora igihugu cya Liberia.

Ahmad Ahmad yatangaje ko bari kwifatanya n’uyu mugabo mu muhango wo gutanga ibi bihembo baterwamo inkunga na Aiteo, ariko Weah yababwiye ko atazaboneka ku mpamvu ze bwite, ko ahubwo azohereza umugore we.

Perezida wa CAF; Ahmad yashimiye George Weah watorewe kuyobora LiberiaPerezida wa CAF; Ahmad yashimiye George Weah watorewe kuyobora Liberia

Ibihembo bya CAF byaterwaga inkunga na Glo, perezida wa CAF yatangaje ko atazi impamvu yabivuyemo, gusa yemeza ko impamvu bahisemo gukorana na Aiteo ari uko yabashije gutanga ibiciro byiza. Umuhango wo guhembo abitwaye neza urabera i Accra muri Ghana kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Mutarama 2018.

Ibyiciro bitangwamo ibihembo:

Umukinnyi w’umwaka muri Afurika

  • Mohamed Salah (Egypt & Liverpool)
  • Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon & Dortmund)
  • Sadio Mane (Senegal & Liverpool)

Umukinnyi w’umugore w’umwaka

  • Asisat Oshoala (Nigeria & Dalian Quanjian)
  • Chrestina Kgatlana (South Africa & UWC Ladies)
  • Gabrielle Aboudi Onguene(Cameroon & CSKA Moscow)

Umukinnyi ukiri muto w’umwaka

  • Krepin Diatta (Senegal & Sarpsborg)
  • Patson Daka (Zambia & Liefering)
  • Salam Giddou (Mali & Guidars)

Umutoza w’umwaka

  • Gernot Rohr (Nigeria)
  • Hector Cuper (Egypt)
  • L’Hussein Amoutta (Wydad Athletic Club)

Ikipe y’umwaka (Club)

  • Al Ahly
  • TP Mazembe
  • Wydad Athletic Club

Ikipe y’igihugu y’umwaka

  • Cameroon
  • Egypt
  • Nigeria


Ikipe y’igihugu y’Abagore y’umwaka

  • Ghana U-20
  • Nigeria U-20
  • South Africa
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru