RUHAGOYACU.com

CAF yasuye Ghana izakira igikombe cy’ Afurika cy”Abagore cya 2018

Itsinda ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika mu mpera z’iki cyumweru ryasuye igihugu cya Ghana mu rwego rwo kureba ibijyanye n’ibikorwa remezo bizifashishwa mu kwakira igikombe cy’Afurika cy’abagore cya 2018 kizaba gikinwa ku nshuro ya 13.

Ku ikubitiro ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2017, iri tsinda ryasuye stade ya Cape Coast imwe muri ebyiri zizakira iyi mikino iteganyijwe mu mpera z’umwaka utaha wa 2018.

Inzobere za CAF zasuye ibibuga bizakoreshwa muri CAN y'abagoreInzobere za CAF zasuye ibibuga bizakoreshwa muri CAN y’abagore

Ku munsi wo ku Cyumweru iri tsinda kandi ryasuye bimwe mu bibuga bizifashishwa Robert Mensah stadium, Nduom Stadium na Glowlamp Soccer Academy, banasura n’ibindi bikorwa remezo bizifashishwa harimo: Amahoteli,Ubuvuzi,n’ingendo.

Iri tsinda rikaba rizasoza uru rugendo risura umujyi wa Accra ndetse na stade ya Accra Sports Stadium.

Nigeria niyo ibitse ibikombe byinshi kuko muri cumi na bibiri (12)bimaze gukinwa yatwayemo icumi (10) byose.

Cameroun niyo iheruka kwakira imikino y’igikombe y’Afurika giheruka cya 2016 ari na yo yacyegukanye.

Nigeria ni yo imaze kwegukana ibikombe byinshi muri CAN y'abagoreNigeria ni yo imaze kwegukana ibikombe byinshi muri CAN y’abagore

Igikombe cy’Afurika cy’Abagore cya 2018 kizitabirwa n’amakipe arindwi(7) hamwe na Ghana izakira akaba amakipe umunani azaba agabanyije mu matsinda abiri.
Imikino iteganyijwe kuzaninwa guhera tariki 17 Ugushyingo kugeza tariki ya 1 Ukuboza.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru