RUHAGOYACU.com

CAF yatangaje abakinnyi 11 banyuma bazavamo umukinnyi w’umwaka

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yarangije gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 11 bazavamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika, ndetse n’abakinnyi 10 bazavamo umukinnyi w’umwaka mu bakina imbere kuri uyu mugabane.

Aba bakinnyi bakaba baratowe n’abagize akanama tekinike ndetse n’inzobere za CAF, abasesenguzi ku ma televiziyo ndetse n’ibitangazamakuru byigenga, bakurwa mu rutonde rw’abakinnyi 30 bari bashyizweho mbere muri ibi byiciro byombi.

Icyiciro cya kabiri ari na cyo cyanyuma kizakorwa n’abatoza b’amakipe y’ibihugu, ndetse n’abantu 10 b’inzobere bazaturuka mu itangazamakuru.

Riyad Mahrez wegukanye igikombe cy'umwaka ushize ntabwo agaragara mu bazavamo uzahembwa uyu mwakaRiyad Mahrez wegukanye igikombe cy’umwaka ushize ntabwo agaragara mu bazavamo uzahembwa uyu mwaka

Ku nshuro ya mbere kandi, abakapiteni b’amakipe y’ibihugu y’abagabo bazagira uruhare muri aya matora yo guhitamo uzatsinda muri ibi byiciro byombi.

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda Denis Onyango watowe nk’umukinnyi w’umwaka mu bakina imbere muri Afurika mu mwaka ushize, ni we wenyine ugaragara kuri izi ntonde zombi, akaba umukinnyi rukumbi ukina imbere muri Afurika uri mu bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka muri rusange.

Umuhango nyirizina wo gutanga ibihembo uteganyijwe kuba tariki ya 4 Mutaraa 2018 i Accra muri Ghana.

Mouhamed Salah wa Liverpool ni we uhabwa amahirwe uyu mwakaMouhamed Salah wa Liverpool ni we uhabwa amahirwe uyu mwaka

Abakinnyi 11 bazakurwamo umukinnyi w’umwaka

  1. Bertrand Traoré (Burkina Faso et Olympique Lyonnais)
  2. Denis Onyango (Ouganda et Mamelodi Sundowns)
  3. Karim El Ahmadi (Maroc et Feyenoord)
  4. Keita Balde (Sénégal et Monaco)
  5. Mohamed Salah (Egypte et Liverpool)
  6. Naby Keita (Guinée et RB Leipzig)
  7. Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon et Borussia Dortmund)
  8. Sadio Mané (Sénégal et Liverpool)
  9. Victor Moses (Nigeria et Chelsea)
  10. Vincent Aboubakar (Cameroun et FC Porto)
  11. Yacine Brahimi (Algérie et FC Porto)

Abakinnyi 10 bazakurwamo umukinnyi w’umwaka mu bakina imbere muri Afurika

  1. Achraf Bencharki (Marocco et Wydad Athletic Club)
  2. Ahmed Fathi (Egypte et Al Ahly)
  3. Ali Maaloul (Tunisie et Al Ahly)
  4. Aristide Bancé (Burkina Faso et El Masry)
  5. Ben Malango (RD Congo et TP Mazembe)
  6. Denis Onyango (Ouganda et Mamelodi Sundowns)
  7. Jeremy Brockie (Nlle Zélande et SuperSport Utd)
  8. Junior Ajayi (Nigeria et Al Ahly)
  9. Mohamed Ounnajem (Maroo et Wydad Athletic Club)
  10. Taha Yassine Khenisssi (Tunisie et Espérance)

Ibindi byiciro bizahembwa uwo munsi

Umukinnyi w’umugore w’umwaka

  • Asisat Oshoala (Nigeria & Dalian Quanjian)
  • Chrestina Kgatlana (South Africa & UWC Ladies)
  • Gabrielle Aboudi Onguene(Cameroon & CSKA Moscow)
  • Rutendo Makore (Zimbabwe & Black Rhinos)
  • Tabitha Chawinga (Malawi & Kvarnsvedens)

Ikipe y’igihugu y’abagore y’umwaka

  • Ghana U-20
  • Kenya
  • Nigeria U-20
  • South Africa
  • Zimbabwe

Umutoza w’umwaka

  • Gernot Rohr (Nigeria)
  • Hector Cuper (Egypt)
  • Hugo Broos (Cameroon)
  • L’Hussein Amoutta (Wydad Athletic Club)
  • Mihayo Kazembe (TP Mazembe)

Ikipe y’igihugu y’umwaka

  • Cameroon
  • Egypt
  • Mali U-17
  • Nigeria
  • Zambia U-20

Ikipe y’umwaka

  • Al Ahly
  • Mbabane Swallows
  • SuperSport United
  • TP Mazembe
  • Wydad Athletic Club

Umukinnyi w’umwana w’umwaka

  • Eric Ayiah (Ghana & Charity Stars)
  • Krepin Diatta (Senegal &Sarpsborg)
  • Luther Singh (South Africa & Braga)
  • Patson Daka (Zambia & Liefering)
  • Salam Giddou (Mali & Guidars)

Umusifuzi w’umwaka

  • Bamlak Tessema (Ethiopia)
  • Ghead Grisha (Egypt)
  • Janny Sikazwe (Zambia)
  • Malang Diedhiou (Senegal)
  • Mehdi Abid Charef (Algeria)
  • Papa Bakary Gassama (Gambia)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru