RUHAGOYACU.com

Amavubi yongereye amahirwe yo kujya CAN nyuma yaho CAF izamuriye amakipe ikayageza kuri 24

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF, ryemeje ko igikombe cya Africa cya 2019 kizitabirwa n’amakipe 24 aho kuba amakipe 16 nk’uko byari bisanzwe mu myaka myinshi ishize.

Iki cyemezo kikaba cyafatiwe mu nama yahuzaga abayobozi batandukanye b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa n’abafatanyabikorwa, bari bateraniye i Rabat mu gihugu cya Maroc.

CAF yemeje ko iki gikombe cy’Africa cy’amakipe 24 kigomba guhita gitangirana n’igikombe cy’Africa kigomba kubera muri Maroc mu myaka 2 iri mbere.

Gusa bishobora kuza kurangira igihugu cya Cameroon gitakaheje amahirwe yo kwakira iri rushanwa, kuko n’ubundi imirimo yo kwakira iki gikombe yagendaga biguru ntege, mbere yo kongera n’umubare w’amakipe.

JPEG - 257.3 kb
Impinduka Ahmad yavuze ko azakora, zitangiriye ku mubare w’amakipe yitabira igikombe cy’Africa

Cameroon niramuka inaniwe kwakira iri rushanwa, rikaza rizahita ryimurirwa muri Maroc yanze kwakira iryo muri 2015, kubera gutinya Ebola yacaga ibintu ku mugabane w’Africa.

Kuzamura umubare w’amakipe byakiriwe ku buryo butandukanye hirya no hino ku mugabane w’Africa. CAF ivuga ko bizongera guhangana ndetse bikanongera amafaranga ava muri iri rushanwa, mu gihe hari abandi bavuga ko bizagabanya guhangana kubera amakipe menshi ashobora kwitabira adashaboye.

JPEG - 295.3 kb
Antoine Hey nadahesha u Rwanda itike y’igikombe cy’Africa azahita asezererwa

Hemejwe kandi ko CAN yava mu mezi ya mbere y’umwaka ikajya mu mpeshyi byajyaga bibangamira abakinnyi b’Abanyafrica bakina ku mugabane w’i Burayi, bikanabangamira za shampiyona zitandukanye.

Kuri ubu umwaka w’imikino muri Africa ugiye kujya utangira mu kwezi kwa 8 usozwe mu kwezi kwa 5 mu mwaka ukurikiyeho.

Kuri ubu hari amatsinda 12 arimo amakipe 48 ari guhatanira iyi tike. Bivuga ko ikipe izaba i ya mbere ndetse n’ikipe ya 2 muri buri tsinda ukuyemo itsinda ririmo igihugu kizakira irushanwa izahita ibona itike yo kujya mu gikombe cy’Africa.

Ikipe izitwara neza mu makipe yabaye a ya 3, ikagira amanota menshi, izahita ibona tike yo kwitabira igikombe cy’Africa cya 2019.

JPEG - 351.2 kb
Amavubi akoze cyane mu mikino 5 isigaye ashobora kwitabira igikombe cy’Africa cya 2019

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya 8 nyuma yo gutsindwa umukino ubanza na Centre Africa ubu rufite amahirwe ko ruramutse rwitwaye neza mu mikino 5 isigaye rushobora kuba rwakwitabira imikino ya nyuma ya CAN ku nshuro ya 2, nyuma y’imikino yabaye muri 2004.

Ku bihugu 55 bigize umugabane w’Africa, buri myaka 2 ibihugu 24 bizajya bibasha gukina imikino ya nyuma ya CAN.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ferdinand batazira warege

    Kuya 20-07-2017 saa 22:08'

    aya mahigwe ndabona neza uburundi buzitabira iyi can 2019.,.,,,89%

  2. straton

    Kuya 20-07-2017 saa 19:18'

    Twizereko ubwobongereye amakipe urwanda tuzarubona muri can uyumutoza atatujyanyeyo ntacyoyaba atumariye kbs


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru