RUHAGOYACU.com

CECAFA 2017: Uganda yitabaje umukinnyi umwe ukina hanze y’igihugu

Ikipe y’igihugu ya Uganda yahamagaye umukinnyi umwe ukina hanze y’igihugu mu bakinnyi izifashisha mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup igiye kubera muri Kenya guhera mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Umukinnyi w’inyuma mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania Murushid Juuko, ni we rukumbi uri kuri uru rutonde rw’abakinnyi 27 bazakurwamo 23 ikipe ya Uganda Cranes izakoresha mu mikino ya CECAFA.

Murushid Juuko wa Simba SC ni we wenyine wahamagawe mu Misambi ya Uganda, mu bakina hanze y'igihuguMurushid Juuko wa Simba SC ni we wenyine wahamagawe mu Misambi ya Uganda, mu bakina hanze y’igihugu

Uganda ifite igikombe giheruka cya CECAFA yabereye muri Ethiopia muri 2015, iri mu makipe ahabwa amahirwe cyane muri iri rushanwa, ikaba iri mu itsinda rya 2 ririmo ikipe ya Zimbabwe, Ethiopia, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Iyi kipe yiganjemo abakinnyi bakina imbere mu gihuguIyi kipe yiganjemo abakinnyi bakina imbere mu gihugu

Uganda kimwe n’u Rwanda, Zimbabwe na Libya, bazifashisha aya marushanwa mu gutegura CHAN ya 2018 izabera muri Maroc.

Mu rutonde rw’abakinnyi 27 Moses Basena yahamagaye barimo umukinnyi Alan Katarega ukinira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, akaba yaratijwe mu ikipe ya KCCA yo muri Uganda kuri ubu.

Moses Basena utoza ikipe ya Uganda, azaba afite urugamba rwo kwisubiza CECAFAMoses Basena utoza ikipe ya Uganda, azaba afite urugamba rwo kwisubiza CECAFA

Abakinnyi 27 bahamagawe mu ikipe ya Uganda:

Abanyezamu: Ismael Watenga (Vipers SC), Benjamin Ochan (KCCA FC), Nicholas Sebwato (Onduparaka FC) Ikara Tom (Kirinya Jinja SS).

Abakina inyuma: Wadada Nicholas (Vipers SC), Kiyemba Ibrahim (Sc Villa Jogoo), Isaac Muleme (KCCA FC), Aggrey Madoi (Police FC), Juuko Murushid (Simba-Tanzania), Timothy Awanyi (KCCA FC), Savio Kabugo (Proline FC), Bernard Muwanga (SC Villa Jogoo).

Abakina hagati: Tom Masiko (Vipers SC), Mutyaba Muzamiru (KCCA FC), Tadeo Lwanga (Vipers SC), Albert Mugisa (Police FC), Karisa Milton (Vipers SC), Mucureezi Paul (KCCA FC), Allan Kateregga (KCCA FC), Allan Kyambadde (Sc Villa Jogoo), Nelson Senkatuka (Bright Stars FC).

Abataha izamu: Derick Nsibambi (KCCA FC), Hood Kaweesa (Police FC), Batte Seif (Bright Stars FC), Saddam Juma (KCCA FC), Daniel Isiagi (Proline FC), Basse Methodious (Mbarara City FC).

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru