RUHAGOYACU.com

CECAFA Kagame Cup yajyanywe muri Djibouti, Kenya ihozwa amarira ihabwa iy’ibihugu

Abanyamuryango b’impuzamashyirahamwe y’ibihugu bigize Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati, CECAFA, bashyize basasa inzobe bemeranya kongera gutegura amarushanwa yo ku rwego rw’akarere ahuza ibyiciro bitandukanye.

Iyi nama yahuje abayobozi b’amashyirahamwe y’ibihugu byo muri aka karere, yabereye i Khartoum muri Sudani aho bigiye hamwe ibijyanye no gutegura amarushanwa ku rwego rw’ama Club(Kagame Cup), amakipe y’igihugu, amarushanwa y’abana hamwe n’Abagore.

Abayobozi ba CECAFA bashyize bashyira hamwe bemera gutegura amarushanwaAbayobozi ba CECAFA bashyize bashyira hamwe bemera gutegura amarushanwa

Kuri gahunda, uyu mwaka irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ryahawe igihugu cya Kenya giheruka kwamburwa kwakira CHAN, gusa kikaba cyemeye kwakira CECAFA y’ibihugu iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza.

Muri iyi nama idasanzwe ya CECAFA kandi, u Rwanda rwahawe kuzakira CECAFA yAbagore, u Burundi buhabwa CECAFA y’abatarengeje imyaka 17, mu gihe CECAFA y’ama Club, Kagame Cup yo izakinwa umwaka utaha ikazakinirwa muri Djibouti ahari na gahunda yo kongeramo andi makipe.

Umwaka utaha uretse iyi CECAFA Kagame Cup izabera muri Djibouti, Sudani izakira U20 mu gihe U 17 izabera muri Tanzania.

AZAM ni yo iheruka kwegukana Kagame Cup mu irushanwa ryari ryabereye Dar es SalaamAZAM ni yo iheruka kwegukana Kagame Cup mu irushanwa ryari ryabereye Dar es Salaam

Aganira n’urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle yagize ati:

“U Rwanda rwemeye kwakira CECAFA y’abagore uyu mwaka. Twasabye ko haba amasezerano ya CECAFA n’u Rwanda ndetse na FIFA ikatwemerera amafaranga yo kuzakira iri rushanwa kugira ngo tubone gutangaza amatariki y’irushanwa ndetse n’aho rizabera mu mpera z’uyu mwaka”.

Ibihugu bigize CECAFA byari bimaze iminsi byaracitsemo ibice gusa abayobozi bemeye kwicara basasa inzobe. Kuri ubu, hemejwe ko hazakorwa amatora ya komite nyobozi mu Ugushyingo uyu mwaka, gusa Perezida Mutasim Gafar we akazaguma kuyobora.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru