RUHAGOYACU.com

CECAFA y’ibihugu yigijwe inyuma

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), yamaze kwigiza inyuma amatariki irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo muri aka karere rizaberaho, itangaza ko rizatangirana mu Ukuboza 2017.

Umunyamabanga mukuru w’iyi Mpuzamashyirahamwe; Nicholas Musonye yatangaje ko CECAFA Senior Challenge Cup y’uyu mwaka itakibaye guhera tariki ya 25 Ugushyingo kugeza kuya 9 Ukuboza 2017 nk’uko byari biteganyijwe.

Musonye yemeje ko ahubwo iri rushanwa rizaba guhera tariki ya 3 Ukuboza kugeza ku ya 17 Ukuboza 2017 mu gihugu cya Kenya.

Musonye yemeje ko CECAFA y'ibihugu izaba mu kwezi kwa 12 Musonye yemeje ko CECAFA y’ibihugu izaba mu kwezi kwa 12

Ibihugu 10 ni byo byemeye kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, aho uretse Kenya izaryakira hazaba harimo: Uganda ifite igikombe giheruka, u Rwanda, Tanzania, Ethiopia, u Burundi, Sudani y’Epfo, Zanzibar n’ibihugu bibiri byatumiwe ari byo: Libya na Zimbabwe byasimbuye Erithrea na Somalia byanze kwitabira iri rushanwa.

CECAFA Senior Challenge Cup izabera muri Kenya nyuma y’imyaka 4 ihavuye kuko 2013 iri rushanwa na ryo ryabereye muri Kenya.

Kenya yari kwakira imikino ya CHAN biza kuyinanira kwitegura uko bikwiye ibyamburwa na CAF mu kwezi kwa 9.

Uganda ifite igikombe giheruka yatwaye itsinze Amavubi 1-0Uganda ifite igikombe giheruka yatwaye itsinze Amavubi 1-0

Imikino izabera mu mijyi 4 itandukanye irimo Nakuru, Kisumu, Kakamega na Nairobi kuri Moi Stadium, Bukhungu Stadium na Afraha Stadium.

Musonye yemeje kandi ko inama y’Inteko Rusange ya CECAFA izabera i Nairobi tariki ya 2 Ukuboza 2017, umunsi umwe mbere y’uko iri rushanwa rikuze kurusha ayandi muri Afurika ritangira.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru