RUHAGOYACU.com

CHAN 2018: U Burundi bunaniwe gutsindira Sudan i Bujumbura

Ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba ku rugamba yananiwe gutsinda ikipe ya Sudan mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Africa cy’abakina imbere mu gihugu wabaye kuri iki cyumweru.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade yitiriwe igikomangoma Ludoviko Rwagasore warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Umunyamakuru Gisa Stevo w’umurundi ukurikiranira hafi ikipe y’u Burundi, yabwiye RuhagoYacu ko umukino utari woroshye ku mpande zombi, ariko bikaba byaje kugora ikipe y’u Burundi kwinjira mu mukino.

" Igice cya mbere cy’umukino Sudan wabonaga ko ikina neza kurusha ikipe y’u Burundi." Gisa Stevo aganira na RuhagoYacu.

" Ni ikipe irimo abasore ubona ko bafite ubunararibonye, bakaba batigeze borohereza na gato abakinnyi ba Oliiver Niyungeko."

U Burundi bwari bwabanje mu kibuga abakinnyi barimo Ndarusanze Jean Claude waguzwe na AS Kigali ndetse na Gael Duhayindavyi wifuzwa bikomeye na Mukura VS ndetse na AS Kigali.

JPEG - 88.4 kb
Olivier Niyungeko utoza u Burundi (wambaye karuvati itukura) ntabwo yabashije gutsindira Sudan i Bujumbura

Mu gice cya 2 Intamba zibifashijwemo n’umurindi w’abafana zaje gusatira cyane ikipe ya Sudan, ariko birangira nta gitego babonye.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha i Khartoum mu gihugu cya Sudan, aho ikipe izakomeza izahura na Ethiopia yanyagiye Djibouti, igahita inayikuramo.

Uyu mukino ntabwo wabashije kubera ku gihe kuko igihugu cya Sudan cyari cyarafatiwe ibihano na FIFA kubera kwivanga mu buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, byari byakozwe na Leta ya Sudan.

JPEG - 89 kb
Sudan irimo abakinnyi bakuze, barangajwe imbere n’umuzamu Akram El Hadi Salim

Indi mikino 2 yabaye muri aka karere ka 4, U Rwanda rwasezereye igihugu cya Tanzania kuri uyu wa 6, naho Uganda isezerera ikipe ya Sudan y’Epfo. Aya makipe azahura mu kwezi kwa 8, ahatanire kwerekeza muri Kenya. Ibi bihugu byombi bikaba byari muri CHAN iheruka yabereye mu Rwanda, kimwe na Ethiopia.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’intamba ku rugamba:

  • Duhayindavyi gaël (Vital’o)
  • Ndarusanze J Claude (Llb)
  • Nahimana Jonathan ( Vital’o)
  • Moussa Omar (Atletico Olympic)
  • Yousouf Ndayishimiye (Aigle noir)
  • David Nshimirimana ( Vital’o)
  • Harerimana Rachid Léon ( LLB)
  • Nahimana Claude ( atletico)
  • Ndikumana Trésor (llb)
  • Urasenga Cédric Dany Kagabo ( le messager Ngozi)
  • Moussa Ndikumana ( Atletico Olympic)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. claude

    Kuya 27-07-2017 saa 11:07'

    Olivier Niyungeko utoza u Burundi (wambaye karuvati itukura:??????) ntabwo yabashije gutsindira Sudan i Bujumbura

  2. Niyigena

    Kuya 25-07-2017 saa 12:24'

    Uziko Abarundi bambaye asogisi adasa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru