RUHAGOYACU.com

CHAN2018: Guinea yanyangiye Senegal ihita iyisezerera-Urutonde rw’ibihugu 16 bizitabira irushanwa

Kuri uyu wa kabiri ni bwo hamenyekanye igihugu cya 16 kizakina imikino y’igikombe cy’Africa ihuza ibuhugu mu mupira w’amaguru, bakoresheje abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Guinea ni cyo gihugu cya 15 cyabonye tike icyerekeza mu gihugu cya Kenya, nyuma yo gusezerera ikipe ya Senegal bayinyagiye ku bitego 5-0, mu mukino wabereye Conakry.

Sylli Nationale yatwaye umwanya wa 4 mu irushanwa riheruka ryabereye mu Rwanda muri 2016, yanyagiye ikipe ya Senegal, nyamara iki gihugu mu mukino ubanza kikaba cyari kitwaye neza gitsinda Guinea ibitego 3-1 i Dakar.

Uyu mukino wagombaga kuba kuri uyu wa kabiri wigizwa inyuma ho amasaha 24 kubera ikibazo cy’invura yari nyinshi muri Guinea.

Kuri uyu wa gatatu umukino washyize uraba, maze abasore ba Lappé Bangoura bihererana ikipe ya Senegal bayinyagira batayibabariye ibitego 5 byose ku busa.

Ku munota wa 2 gusa ikipe ya Senegal yabonye penaliti, ariko umuzamu wa Guinea ntiyabemerera ko yinjira.

Ikipe ya Guinea yahise ikanguka, umukinnyi witwa Amadou Camara aza gutsinda ibitego 3 (10, 57, 72) Mohamed N’Diaye (32) na Ibrahima Sory Sankhon (39).

Guinea ikaba yabonye tike yo kugaruka muri CHAN< naho Senegal ibura tike ku nshuro ya 2 yikurikiranya.

Amakipe 16 azakina CHAN:

Amajyaruguru y’Africa:

  • Libye
  • Maroc

Uburengerezuba Zone A:

  • Mauritanie
  • Guinea

Uburengerazuba Zone B:

  • Burkina Faso
  • Côte d’Ivoire
  • Nigeria

Africa y’iburasirazuba:

  • Ouganda
  • Soudan
  • Kenya (Izakira irushanwa)

Africa yo hagati:

  • Cameroun
  • Congo
  • Guinée Equatoriale

Africa yo mu majyepfo:

  • Angola
  • Namibie
  • Zambie

Iri rushanwa riteganyijwe kubera muri Kenya hagati ya tariki 11 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2018.

Gusa kugeza ubu Kenya irashinjwa kugenda biguru ntege mu gutegura iri rushanwa, ku buryo binashoboka ko yaryamburwa, rigahabwa Maroc, Cote d’Ivoire cyangwa Africa y’Epfo itagize icyo ikora mu gihe cya vuba.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru