RUHAGOYACU.com

Dar Derby: Niyonzima na Ajib ni bo bahanzwe amaso nyuma yo kwerekeza mu bakeba

Kuri uyu wa gatatu hategerejwe umukino w’ishiraniro i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania ugomba guhuza amakipe 2 y’ibigugu muri uyu mujyi, Yanga Africans na Simba SC mu mukino w’igikombe kiruta ibindi muri iki gihugu.

  • 16H00: Yanga Africans vs Simba SC (Uwanja wa Taifa)

Ikiri kugarukwaho cyane mbere y’uko uyu mukino utangira, ni ukureba uko abakinnyi Ibrahim Ajib wahoze akinira Simba SC, akaza kwerekeza muri Yanga Africans na Niyonzima Haruna wari umaze imyaka 6 muri Yanga, ubu akaba akinira ikipe ya Simba SC bari buze kwitwara mu mukino wa mbere bahura n’amakipe bahozemo.

JPEG - 177.3 kb
Umukino wa mbere Niyonzima yagaragaye mu kibuga akinira Simba, bahuraga na Rayon Sports mu ntangiriro z’uku kwezi

Ajib yagize uruhare rukomeye mu gutwara igikombe cy’igihugu ku ikipe ya Simba SC umwaka ushize, mu gihe Niyonzima ari we Yanga SC yari yubakiyeho hagati mu gihe cyose yari amaze muri iyi kipe.

Kujya kwa Niyonzima mu ikipe ya Simba SC kwabaye nko kujomba inkota ku mutima w’abakunzi ba Yanga Africans, batunvaga uko umukinnyi wabo mwiza yabata akerekeza muri mu keba, bamwe kwihangana birabananira bagaragara batwika umwambaro we.

Kuri uyu mukino byitezwe ko Sitade iraza kuba yuzuye yose (Imyanya 60, 000). Uko Niyonzima Haruna na Ajib Ibrahim barajya bafata umupira niko baravugirizwa induru na sitade yose.

JPEG - 76.4 kb
Umuvugizi wa Simba Manara, avuga ko amafaranga baguze Niyonzima angana n’amafaranga yaguzwe abakinnyi 10 ba Yanga

Aya makipe yari yarerekeje ku birwa byo muri Tanzania kuhakorera imyitozo, aho ikipe ya Simba SC yari muri Zanzibar, naho Yanga Africans ikaba yari Pemba.

Umutoza Joseph Omog utoza Simba SC avuga ko ibibazo yari afite mu busatirizi byamaze gukemuka, ubu ikipe ye yubakitse neza impande zose, akaba afite icyizere ko izitwara neza itsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka, ahereye ku mukino bahuramo na Yanga Africans kuri uyu wa gatatu.

JPEG - 96.8 kb
Ajib yavuye muri Simba ajya muri Yanga

Mbere yo kujya muri uyu mwiherero ku birwa, Yanga Africans yakinnye umukino wa gicuti na Singida ya Usengimana, bayitsinda ibitego 3-2, naho Simba SC ikaba yarahuye na Rayon Sports yo mu Rwanda mu mukino wa gicuti, bakayitsinda igitego 1-0.

Simba SC uyu mwaka yariyubatse cyane igura abakinnyi 3 bakomeye mu ikipe ya AZAM FC, igura n’abandi benshi hirya no hino barimo umugande Emmanuel Okwi na Niyonzima Haruna.

Yanga Africans nayo n’ubwo yatakaje abakinnyi barimo Simon Msuva wagiye muri Morocco, Kaseke (Singida United) na Niyonzima (Simba SC) yaguze abandi bakinnyi barimo Ajib uzajya akinana n’umunya Zimbabwe Kamusoko hagati kimwe kandi n’umukongomani Papy Tshishimbi babonamo umusimbura mwiza wa Niyonzima.

Uburinzi bwakomejwe cyane i Dar Es Salaam mu nzira ijya ku kibuga no ku kibuga nyirizina, dore ko iyo bitagenze uko abafana babyifuza, ako kanya Sitade yangizwa n’abafana ku mpande zombi bagatangira kurwana.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania iratangira mu mpera z’iki cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru