RUHAGOYACU.com

Degaule yakuyemo kandidatire ye mbere y’amatora yabagize Komite Nyobozi ya CECAFA

Mbere y’uko amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bihugu bigize afurika y’Inburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yakuyemo kandidatire ye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukuboza, i Nairobi muri Kenya hateraniye inama y’abanyamuryango ba CECAFA, yanatorewemo abanyamuryango batanu ba Komite nyobozi y’iri shyirahamwe.

Komite nyoboizi ya CECAFA mu nama iheruka yabereye i Khartum muri SudanKomite nyoboizi ya CECAFA mu nama iheruka yabereye i Khartum muri Sudan

Rogers Mulindwa ushinzwe itangazamakuru muri CECAFA yatangaje ko, ubo haburaga iminota mike ngo amatora nyirizina abe, ari bwo Nzamwita Vincent ‘Degaule’ usanzwe ari Perezida wa FERWAFA, yakuyemo ubwiyamamaze bwe, kimwe na Moses Magogo wo muri Uganda ndetse na Kourecha Ali Gued wo muri Djibouti.

Muri ayo matora, abatorewe kwinjira muri Nyobozi ya CECAFA ni Abdiqaani Arab Said wo muri Somalia, Aimable Habimana wo mu Burundi, Juneid Basha Tilmo wo muri Ethiopia, Wallace Karia wo muri Tanzania na Doris Petra Umunyakenyakazi uhagarariye Abari n’abategarugori.

Abatsinze ayo matora bagomba gufatanya na Eng. Mutasim Gafar wo muri Sudan, kuyobora CECAFA kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2019.

CECAFA igizwe n'abanyamuryango 12 (Amashyirahamwe y'umupira w'amaguru mu bihuhgu 12)CECAFA igizwe n’abanyamuryango 12 (Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihuhgu 12)

Muri iyo nama hongeye kwemezwa ko irushanwa rya CECAFA ry’umupira w’amaguru ukinirwa ku mucanga rizabera muri Uganda, CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 ryamburwa u Burundi rijyanwa muri tanzania, mu gihe iry’abatarengeje imyaka 20 yo izabera muri Sudan cyangwa muri Kenya.

Ibirebana na CECAFA y’abari n’abategarugori byo hemejwe ko izaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, ariko rigumishwa mu Rwanda nk’uko byari byemejwe mu nama yabanjirije iyi.

Iyi nama yateranye mbere y’uko kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza hatangira imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup, aho u Rwanda ruzakina na Kenya mu mukino ufungura irushanwa, mu gihe Tanzania yo izakina na Libya.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bayavuge j sauveur

    Kuya 3-12-2017 saa 20:49'

    iyo agerageza akareba se? bayasauveur@ gimail.com

  2. Harerimana

    Kuya 3-12-2017 saa 08:53'

    Uriya Mugabo Nibangamwabo Numugome Cyane Ntabunyarwanda Afite Nawe Akenewe Gutonzwa Akamenya Indanga Gaciro Nakirazira Mbese Sintore

  3. Cox

    Kuya 2-12-2017 saa 22:19'

    Bizandya birenze naramuka Stowe muri Ferwafa nubwo mbizi ko ariko bizagenda. Gusa nta musaruro we ahubwo nugusenya nibyo yasanze

  4. Hollah

    Kuya 2-12-2017 saa 22:11'

    Akureho iyo muri Ferwafa abanyarwanda ntacyo Niki yashyira ku meza ngo yerekane ko yakoze

  5. ruhira

    Kuya 2-12-2017 saa 21:18'

    Yanze kuburana imanza ebyiri ashaka gushyira imbaraga aho yishyikira.

  6. Allan

    Kuya 2-12-2017 saa 20:47'

    Byari kuba byiza iyo aba yayikuye muri ferwafa! njyewe ndamuhaaze pe! niyo mubonye mba numva namusimbukira nkamufata! atwiciye umupira kandi ntashaka kuwuvamo! degole watubabariye koko ukagenda nka Mugabe! warakoze kutugeza habi ariko Imana izabikubaza oneday! ubuse ubona abanyarwanda bagukunda koko? warekeye aho nabandi bakayobora ko ntacyo wamaze! abaduhaye ibyishimo 2004 urabarwanya, wabimishije nationality! wibuke said abed bamutwikira ! umunsi nahuye na his Excellency nzabimubwira kuko wowe uramubeshya ukamuha ibiraporo bya fek! minispoc nayo wagirango ntireba ibyo ukora! tuzikumira kumagare NA volleyball kugeza ugiye.

    ntacyo Muzehe yatwima tuzamusaba arebe ibyawe neza.

  7. ahahaha

    Kuya 2-12-2017 saa 17:08'

    YOOOOO MBEGA BYIZA. mbega umu democrate , ABONYE YARAJAMBIJE IBYO MU RWANDA ATI REKA NTICA IBY`AKARERE KOSE.
    BRAVOOOO DE GAULE.
    NGAHO SE TUGIRIRE IKIGONGWE NA CANDIDATURE YAWE YASHYIZE MURI FERWAFA UYIVANEMO , nahita NGuha inka y`ikimasa

  8. jojo

    Kuya 2-12-2017 saa 16:02'

    Njye narikunezerwa iyo aza kuyivana mu matora y’u Rwanda nibwo byaba byiza naho ahandi se bimbwiri iki yishe umupira w’u Rwanda birahagije navemo.

  9. niyonshima Alphonse

    Kuya 2-12-2017 saa 15:47'

    byaba byiza cyane no muri ferwafa ayikuyemo kuko ubushobozi bwe twarabubonye ! Haze uzashimisha Abanyarwanda!

  10. gasenyi

    Kuya 2-12-2017 saa 15:09'

    Niyo muri Ferwafa ayikuremo n abandi berekane ubudasa bwabo

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru