RUHAGOYACU.com

Didier Gomes Da Rosa arifuzwa n’ikipe ya Gor Mahia

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, iherutse gutakaza umutoza wayo mukuru Ze Maria Marcelo werekeje muri Albania, irifuza umufaransa Didier Gomez Da Rosa wahoze atoza Rayon Sports ya hano mu Rwanda.

Iyi kipe yari yafashe icyemezo cyo gukomeza gukorana n’umutoza wahoze yungirije Ze Maria, ariko abayobozi b’iyi kipe bakaba baraje kwisubiraho, nyuma yaho itsinzwe na Sofapaka ibitego 2-0 ku cyumweru gishize.

Ikinyamakuru Goal.com, RuhagoYacu ikesha iyi nkuru, cyaganiriye n’ushinzwe gushakira amakipe Didier Gomez Da Rosa, yemeza ko bamaze kuganira n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

JPEG - 320.2 kb
Uyu mufaransa amaze imyaka 2 ari gutoza muri Algeria

" Ni byo koko Gor Mahia yegereye Da Rosa. Ni umuyobozi w’ikipe Rachier waduhamagaye ubwe, aganira na Didier Gomez Da Rosa ku bintu byinshi bitandukanye, anamubwira umushahara yamuhemba yemeye kuza," Uyu muvugizi wa Gomez aganira na Goal.

" Ibyo nababwira kugeza kuri ubu ni uko bashaka guhemba Gomez amashilingi y’amanyakenya 500,000 naramuka yemeye kuza muri Gor, ibindi ntacyo nabatangariza, kuko aracyabyigaho."

Didier Gomez waciye mu Rwanda muri 2013, akahava yerekeza muri Coton Sport de Garua, yaje kwerekeza muri Algeria muri 2015, aho yatozaga ikipe ya Constantine, ubu akaba ari umutoza mu cyiciro cya 2 muri iki gihugu.

Iyi kipe ya Gor Mahia ya 2 kuri ubu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona irimo abakinnyi 2 Gomez yakoranye nabo muri Rayon Sports. Umunyarwanda Kagere Medie n’umurundi Nizigiyimana Abdul Karim bita Mackenzie.

Buretse aba bakinnyi 2 kandi, iyi kipe inarimo abasore 2 bandi b’abanyarwanda bazi uyu mutoza Didier Gomez Da Rosa muri Rayon Sports, Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste.

Buretse Didier Gomes Da Rosa bavuga ko ibiganiro bigeze kure, iyi kipe irifuza kandi George Lwandamina wa Yanga Africans, umubiligi Luc Eymael utoza muri Africa y’Epfo, akaba yaratoje Rayon Sports ndetse na AFC Leopards muri Kenya, irashaka kandi umunya Argentina Rolo Zapata.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru