RUHAGOYACU.com

Didier Gomes wahoze muri Rayon Sports yerekeje muri Ethiopian Coffee FC

Umutoza w’umufaransa Didier Gomes Da Rosa wahoze ari mu ikipe ya Rayon Sports yamaze kugurwa n’ikipe yo mu gihugu cya Ethiopia yitwa Ethiopian Coffee, asimbura umutoza w’umunya Serbia.

Didier Gomes Da Rosa yari amaze iminsi ari mu gihugu cya Algeria yerekejemo avuye mu gihugu cya Cameroon, akaba kuri ubu yari mu ikipe ya JSM Skikda yo mu cyiciro cya 2.

Ikinyamakuru SoccerEthiopia gitangaza ko Gomes Da Rosa yari ategerejwe kuri uyu wa gatanu mu rukerera avuye ku mugabane w’i Burayi.

Didier Gomes akaba yamaze kumvikana n’ikipe ya Ethiopian Coffee, imwe mu makipe akomeye cyane muri iki gihugu, kuyitoza mu gihe cy’imyaka 2 iri mbere, akaba yasimbuye umutoza witwa Kostadin Papic ukomoka muri Serbia.

Didier Gomes yageze ku mugabane w’Africa mu mpera ya 2012 aje mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma yo kumara igihe kinini yifuza akazi hano mu Rwanda, ariko amakipe menshi akajya amutera utwatsi.

JPEG - 95.4 kb
Mu mwaka n’igice yamaze mu Rwanda, yahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona

Uyu mugabo utuje muri kamere ye, yaje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports ubwo yabaheshaga igikombe cya shampiyona muri 2013, baherukaga mu myaka 9 yari ishize.

Gomes yaje gutandukana na Rayon Sports anayihesheje igikombe cyo kwibuka cyateguwe muri 2013, aza kujya muri Cameroon mu ikipe ya Coton Sport de Garoua.

JPEG - 87 kb
Uyu mutoza yegukanye ibikombe 3 muri Cameroon-Aha yari amaze gutwara igikombe cy’igihugu ashimirwa na Perezida Paul Biya

Uyu mufaransa yahesheje iyi kipe ibikombe 2 bya shampiyona muri 2014 na 2015, anafasha iyi kipe y’i Garoua kugera muri 1/2 cya Total CAF Confederation Cup, aho basezerewe n’ikipe ya Al Ahly yanegukanye igikombe muri uyu mwaka.

Yavuye muri Coton Sport ajya mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Algeria yitwa CS Constantine ayifasha tumanuka mu cyiciro cya 2 muri 2016. Yatandukanye nayo ajya muri JSM Skikda nayo yo muri Algeria. Akaba ariyo avuyemo yerekeza muri Ethiopia.

JPEG - 61.5 kb
Gomes yari amaze iminsi muri Algeria

Ethiopian Coffee ni imwe mu makipe akomeye muri iki gihugu ikaba ihangana cyane na St George muri Sheger derby.

JPEG - 136.6 kb
Ethiopian Coffee na St George zirahangana cyane muri Ethiopia

Kugeza ku munsi wa 5 wa shampiyona iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 8.

JPEG - 51.7 kb
Gomes yasimbuye umu serbe witwa Papic, ushobora gsubira muri Kaizer Chiefs yo muri Africa y’Epfo
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru