RUHAGOYACU.com

Ethiopia na Tanzania bashyize hanze abakinnyi bazakoresha muri CECAFA ya 2017

Harabura iminsi 11 gusa hagatangira imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup, irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu bigize akarere ka Africa y’iburasirazuba no hagati, uyu mwaka iyi mikino ikazabera muri Kenya.

Amakipe y’ibihugu 10 niyo yemeje ko azitabira iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Kenya, hakaba harimo ibihugu 2 byatumiwemo.

Zimbabwe yo mu majyepfo y’Africa ikaba ari inshuro ya 2 itumiwe mu mikino ya CECAFA, naho igihugu cya Libya cyo mu majyaruguru, ni inshuro ya mbere kigiye gukina CECAFA.

Iyi Libya iri mu itsinda rya 3 mu gikombe cy’Africa cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, kimwe n’ikipe y’u Rwanda Amavubi, Nigeria na Guinea Equatorial. Iyi kipe kandi izaba iri no mu itsinda rimwe n’u Rwanda.

Ethiopia iherutse gusezererwa n’Amavubi iri mu itsinda rya 2 muri CECAFA, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 27 izakuramo abakinnyi 23 bazajya muri Kenya gukina iyi mikino.

PNG - 1.2 Mb
Ethiopia na Tanzania zamaze gutangaza abakinnyi zizifashisha

Urutonde rw’abakinnyi 27 umutoza Ashenefi yahamagaye:

Abazamu:

Tarike Getnet (Dedebit), Bereket Amare (Welwalo Adigrat University), Tekelemariam Shanko (Hawassa Ketema)

Abarinda izamu:

Girma Bekele (Ethio-Electric), Amsalu Tilahun (Fasil Ketema), Abebaw Butako (Kidus Giorgis), Anagawe Badege (Dire Dawa Ketema), Temesgen Castro (ArbaMinch Ketema), Tewodros Bekele (Mekelakeya), Abebe Tilahun (Sidama Bunna), Henok Adugna (Jimma Aba Jifar)

Abakina hagati:

Samson Tilahun, Mesude Mohammed (Bombi bakinira Ethiopia Bunna), Tesfaye Alebachew, Biruk Kalbore (Woldia SC), Knean Markneh (Adama Ketema), Endale Kebede (ArbaMinch Ketema), Behailu Teshager (Ethio-Electric), Yonas Geremew (Jimma Aba Jifar), Firew Solomon (Hawassa Ketema)

Abataha izamu:

Abdulrahaman Mubarak (Fasil Ketema), Abubakher Sanni (Kidus Giorgis), Addis Gidey (Sidama Bunna), Tsegaye Birhanu (Wolaitta Dicha), Amnauel GebreMikael (Mekele Ketema), Abel Yalew (Dedebit), Dawa Hotessa (Adama Ketema)

Ku rundi ruhande, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tanzania yahamagaye urutonde rw’abakinnyi azifashisha muri iyi mikino, aho ikipe ya Kilimandjaro Stars iri mu itsinda rya mbere n’u Rwanda.

Umutoza Ammy Ninje yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 20 barimo Daniel Lyanga ukina muri Oman, ariko Simon Msuva uherutse kwerekeza muri Maroc akaba atigeze ahamagarwa.

Abakinnyi 20 uyu mugabo yahamagaye biganjemo abakina muri Tanzania, mu ikipe ya Simba SC na Yanga Africans.

Urutonde rw’abakinnyi 20 bahamagawe:

Abazamu: Aishi Manula na Peter Manyika.

Abarinda izamu: Mohamed Hussein, Gadiel Micheal, Erasto Nyoni, Boniface Maganga, Kennedy Wilson na Kelvin Yondani.

Abakina hagati: Himid Mao (captain), Abdallah Hamis, Abdul Hilal, Jonas Mkude, Raphael Daud, Mzamiru Yassin, Ibrahim Ajib na Shiza Kichuya.

Abataha izamu: Mbaraka Yusuph, Elius Maguli, Daniel Lyanga na Yohana Mkomola.

JPEG - 288.9 kb
Iranzi ahanganye na Antony Akumu wa Kenya-Aba basore bombi bakina muri Zambia, bashobora kutazakina CECAFA

Iyi mikino ya CECAFA izatangira tariki ya 03 Ukuboza 2017, isozwe tariki ya 12 Ukuboza.

Amakipe 10 yagabanyijwe mu matsinda 2, aho mu itsinda rya mbere harimo Kenya, Libya, Rwanda, Tanzania na Zanzibar. Itsinda rya 2 ririmo Uganda, Zimbabwe, Burundi, Ethiopia na South Sudan.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru