RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 26:25'  -  Rugby: Zambia isezereye u Rwanda irunyagiye ku bitego 92-3  |  Yanditswe kuya 29-04-2017 saa 14:28'  -  Amafoto- REG yatsindiye Patriots imbere y’imbaga y’abafana, ifata umwanya wa mbere bidasubirwaho  |  Yanditswe kuya 28-04-2017 saa 25:07'  -  Uwizeye Jean Claude yashimiye Bosco nyuma yo gukura umwanya wa kabiri muri Eritrea  |  Yanditswe kuya 27-04-2017 saa 16:52'  -  Rugby- U Rwanda rwatsinze Mauritius ruhanga amaso Zambia  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 25:49'  -  Basketball: Kuri uyu wa gatanu Patiots vs REG umuriro uzaka
Ferwafa yisubiyeho ku rugendo rwa Perezida wa CAF mu Rwanda
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwatangaje ko Perezida mushya wa CAF Ahmad Ahmad atakifatanyije n’abanyarwanda mu cyunamo, gusa ko hari gahunda ko azagera mu Rwanda mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bikaba bitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere ko Ahmad Ahmad agomba kuba ari mu Rwanda mbere y’itariki ya 7 Mata akazifatanya n’abenegihugu mu cyunamo.

Mu nama y’inteko rusange yabereye mu karere ka Rubavu taliki ya 25 Werurwe 2017, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent De Gaulle, yavuze ko amataliki nyakuri Ahmad azagerera mu Rwanda ataramenyekana ariko ari hagati ya taliki ya 5, iya 6 cyangwa iya 7 Mata.

Perezida wa Ferwafa yari yemeje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere Perezida wa CAF azasuraPerezida wa Ferwafa yari yemeje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere Perezida wa CAF azasura

Ibi byari byashimangiwe n’umuvugizi wa Ferwafa Ruboneza Prosper na we wari wemeje ko Perezida Ahmad Ahmad azaba ri mu Rwanda mu cyunamo(hagati y’amatariki ya 7-13 Mata).

Ruboneza yari yagize ati: (Itariki) ntabwo iramenyekana neza, ariko ndumva agomba kwifatanya n’abanyarwanda mu cyunamo azaba ahari, icya mbere ubwo ni ukwifatanya n’abanyarwanda”.

Nkuko bigaragara kuri gahunda ya perezida Ahmad Ahmad, kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Mata ubwo abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Ahmad azaba we ari muri Afurika y’amajyepfo mu nama ya COSAFA aho azava yerekeza mu Misiri mu nama ya komite nyobozi ya CAF.

Ahmad Ahamad yaraye yakiriwe na Perezida wa MadagascarAhmad Ahamad yaraye yakiriwe na Perezida wa Madagascar

Ubwo twamenyaga gahunda y’uyu muyobozi, twegereye Ferwafa tubabaza niba ibyo Perezida De Gaulle yari yatangaje atari byo, maze umuvugizi w’uru rwego atubwira ko icy’ingenzi ari uko Ahmad Ahmad azagera mu Rwanda.

Ruboneza yagize ati: “Ntabwo tuzi neza igihe azazira, gusa nubwo atazaza mu cyunamo turabizi ko azifatanya n’abanyarwanda mu minsi 100 yo kwibuka. Azaza muri iyi minsi 100 turabyizeye nubwo tutahamya umunsi”.

Ahmad Ahmad w’imyaka 57, yatorewe kuyobora CAF taliki ya 17 Werurwe 2017, asimbuye Issa Hayatou wari umaze imyaka 29 kuri uwo mwanya.

Nzabarirwa Kuya 23-04-2017 saa 12:47'

NAKUMIRO PE

knc Kuya 8-04-2017 saa 22:03'

Ariko Niba hari ahantu habera ikinamico zo mu rwego rwohejuru,ni muri iriya nzu ya FERWAFA kwerikweri !!!!7


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 25
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports233558
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali251447
05Bugesera FC241039
06Musanze FC25138
07Espoir FC25434
08Etincelles FC25-631
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC25-826
13Kiyovu sports24-1422
14Gicumbi FC24-1521
15Marines FC24-1520
16Pepiniere FC25-2612
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Friday, 26 May 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 02 May 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Nyagatare Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag SUNRISE - vs - KIYOVU flag
Huye Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag MUKURA - vs - BUGESERA flag
Kicukiro Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag POLICE - vs - APR flag
Kirehe Stadium
Sunday, 30 April 2017 15:30
flag KIREHE - vs - MARINES flag
Gicumbi Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 0 AMAGAJU flag
 Obed H. (1)
 
Kigali Regional Stadium
Saturday, 29 April 2017 15:30
flag AS KIGALI 2 - 1 PEPINIERE flag
 Janvier C. (2)
  Vincent H. (1)