RUHAGOYACU.com

FIFA yahagaritse Sudan mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryamaze gufata icyemezo kuri uyu wa kane cyo guhagarika igihugu cya Sudan mu bikorwa byose birebana n’umupira w’amaguru, ku ruhando mpuzamahanga.

Iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, nyuma yaho leta yivangiye mu miyoborere y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Sudan, ikintu kitajya kihanganirwa na gato na FIFA.

JPEG - 441.2 kb
Mutassim Jaafa ibumoso bwa Sepp Blatter wahoze ayobora FIFA, ni we wakuwe ku mwanya wo kuyobora SFA, akaba anasanzwe ayobora CECAFA

Tariki ya 02 Nyakanga nibwo Minsitiri w’ubutabera mu gihugu cya Sudan yategetse ko Perezida wa SFA (Sudan Football Association) witwa Mutasim Gaafar Sir Elkkhatim akurwa ku mwanya wo kuyobora iri shyirahamwe, agasimbuzwa Abdel Rahman.

Icyi cyemezo kikaba cyaraje gishyira habi n’ubundi ibyari byakozwe mbere mu matora, aho FIFA yari yihanangirije Sudan, ko nibatarekeraho uwari usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bazafatirwa ibihano.

Ibaruwa ya FIFA ihagarika Sudan mu bikorwa byose bya ruhagoIbaruwa ya FIFA ihagarika Sudan mu bikorwa byose bya ruhago

Mutasim Gafaar yandikiye FIFA avuga ko amatora atari anyuze mu mucyo, habayemo akagambane kakozwe na leta.

Ibi bikaba biraza gukoraho igihugu cya Sudan kiri mu mukino yo gushaka itike ya CHAN na CAN 2019. Amakipe ya Al Hilal Obeid muri Confederation Cup, El Hilal na El Merreick nazo ziri muri champions League ntabwo ziremererwa gukina mu mpera z’iki cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bimeny

    Kuya 8-07-2017 saa 19:15'

    Sha Barijanye Twari Kubanyagira Kbs Ariko Ntaco Kwel Non F F B Nirabe Ihige Urukino Gwagicuti Kugira Tuzoduze Amanota Kuri Classement

  2. freddy

    Kuya 7-07-2017 saa 10:52'

    nivemwo natwe duprofite kuntsinzwi

  3. gutre

    Kuya 7-07-2017 saa 09:01'

    nitere n’akajisho muri ferwafa turebe ko umuzimu wateye muri iriya nzu yasohokamo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru