RUHAGOYACU.com

FIFA yakomoreye Mali, ikipe y’igihugu yabo irajya mu gikombe cy’Africa

Kuri uyu wa gatandatu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryafashe icyemezo cyo kudohorera igihugu cya Mali, ikurirwaho ibihano yari yafatiwe byo kutagaragara mu marushanwa kubera kwivanga kwa leta, mu miyoborere ya ruhago.

Kuri uyu wa 4 w’iki cyumweru ni bwo guverinoma ya Mali yicaye ihuza impande zose zitunvikana, inama yari iyobowe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Abdoulaye Idrissa Maïga, wasimbuye Modibo Keita hagati muri uku kwezi.

Abdoulaye Idrissa Maïga agifata uyu mwanya, kimwe mubyo yifuzaga gukora vuba, harimo gukemura ikibazo cya ruhago, akaba mu nama yahuje Minisitiri wa Siporo n’ubuyobozi bwa ruhago muri Mali (FEMAFOOT), barasoje basubijeho ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwari bumaze iminsi 43 bukuweho.

JPEG - 24.9 kb
Abdoulaye Idrissa Maïga, Minisitiri w’intebe wa Mali mushya, ni we wahuje impande zombi
JPEG - 32.2 kb
Perezida wa FEMAOOT utunvikana na Minitiri Guindo, yasubijwe ku mwanya we, FIFA ibona kudohora

Sidy Diallo wari wahawe kuyobora akanama kari kasimbuye ubuyobozi bwa FEMAFOOT, yabwiye Jeune Afrique, ko bicaye bakemeza ko amatora azaba mu kwezi kwa 10, hagati aho hagakomeza kuyobora ubuyobozi bwari busanzwe.

Ibi biraha amahirwe ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ya Mali, kwitabira igikombe cy’Africa kizabera muri Gabon mu kwezi gutaha, ndetse n’ikipe y’igihugu nkuru, ikaba igomba gukina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon 2019. Izakira Gabon tariki 11 Kamena.

JPEG - 147.8 kb
Umutoza Alain Giresse aragera muri Mali ku wa mbere, atangire gutegura ikipe y’igihugu izakina na Gabon

Ibihano FIFA yari yafatiye Mali, byatumye amakipe 2 yaho asezererwa mu gikombe cy’Africa cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo. Once Createurs na Djoliba zikaba zaravuyemo zidakinnye imikino yo kwishyura.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

gikundiro Kuya 30-04-2017 saa 21:12'

Uzabanze wige kwandika

aimable Kuya 30-04-2017 saa 14:26'

ariko FIFA nayo we. ubuse yagiragango ikomeze kurushya gasenyi kd nayo itishoboreye nuko nyine rivers yahise itabarara igakubita indabgare


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!