RUHAGOYACU.com

FIFA yemeje ko Africa izajya ihagararirwa n’amakipe 9 mu gikombe cy’isi

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, yamaze kwemeza ko umugabane w’Africa ugiye kujya uhagararirwa n’amakipe 9 mu gikombe cy’isi, guhera mu mwaka w’i 2026, igikombe cy’isi kizaba kirimo amakipe 48.

Umugabane w’Africa wari usanzwe uhagararirwa n’amakipe 5, uzajya ubona amakipe 9, nyuma yaho umubare wabitabira uzamuwe.

Ibi byemerejwe mu nama yabereye muri Bahrain kuri uyu wa kabiri.

JPEG - 10.7 kb
Igikombe cy’isi kigiye kujya gihatanirwa n’amakipe 48, guhera muri 2026

Ikipe ya 10 muri Africa izajya yitabira imikino ya play offs izajya iyihuza n’amakipe yavuye ku yindi migabane, ahazajya hatanga amakipe 2 yandi yitabira igikombe cy’isi.

Tariki ya 30 Werurwe uyu mwaka, ni bwo bwa mbere FIFA yari yatangaje uko amakipe azajya agaabanywa iyi myanya mu gikombe cy’isi.

Iri vugurura ry’igikombe cy’isi, rizajya riba ririmo amakipe 16 avuye ku mugabane w’i Burayi, wari usanzwe uhagararirwa n’amakipe 13.

JPEG - 34.3 kb
Umwe mu mishinga Gianni Infantino yazanye, wemewe n’abagize FIFA

Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo abagize FIFA bemeje uyu mushinga wa Perezida wa FIFA Gianni Infantino, ko amakipe yitabira igikombe cy’isi yava kuri 32 akaba 48.

Uko iyi myanya izagabanywa hirya no hino ku migabane:

  • Asia: Amakipe 8 azajya ahita abona tike, avuye ku makipe 4.5 (Umugabane wose ufite amakipe 46)
  • Africa: Amakipe 9 azajya ahita abona tike, avuye ku makipe 5 (Africa ifite amakipe 54)
  • Amerika ya ruguru no hagati: Amakipe 6 azajya ahita abona tike, avuye ku makipe 3.5 (Uyu mugabane ufite amakipe 34)
  • Amerika y’Epfo: Amakipe 6 azajya ahita abona Tike, avuye ku makipe 4.5 (Umugabane wose ufite amakipe 10)
  • Oceania: Ikipe imwe izajya ihita ibona tike, bivuye kuri 0.5 (Umugabane wose ufite amakipe 11)
  • Uburayi: Amakipe 16 azajya ahita abona tike, bivuye ku makipe 13 (Umugabane wose ufite amakipe 55)
JPEG - 121.6 kb
Amakipe uko azajya akuranwamo mu gikombe cy’isi

Imyanya 2 isigaye mu gikombe cy’isi cya 2026 azamenyekana bivuye mu mikino ya Playoffs, izahatanirwa n’amakipe 6 azava ku migabane yose uko ari 6.

JPEG - 534.3 kb
Iri rushanwa rishobora kuzabera muri Morocco ku nshuro ya mbere
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Deo

    Kuya 12-05-2017 saa 22:10'

    Yewee infantino ntacyadakoreye Africa pe;ubwose Amavubi yacu ntitwa profitira mukavuyo kibyo bikipe byose infantino yemereye kuzajya bitabira coupe du monde


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru