RUHAGOYACU.com

Florent Ibenge ashobora gutandukana na Leopards nyuma y’imyaka 3 atoza iyi kipe

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kongo Les Leopards akaba n’umutoza mukuru wa AS Vita Club Jean-Florent Ikwange Ibengé, ashobora gutandukana n’iyi kipe y’igihugu agasigara atoza ikipe ya AS Vita Club yonyine.

Uyu mugabo yari yatangaje mu minsi ishize ko naramuka abashije guha Kongo itike y’igikombe cy’isi, ashobora kuzahita asezera nyuma y’iyi mikino, agasigara yita ku ikipe ya Vita Club amazemo imyaka 4.

Amasezerano ya Florent Ibenge ararangira muri Gashyantare umwaka utaha wa 2018, ariko hari igihe atageza icyo gihe agitoza iyi kipe, kuko hateganyijwe inama yo kwiga ku hazaza he mu ikipe y’igihugu, izaba mu cyumweru gitaha, tariki ya 13 Ukuboza.

JPEG - 168.9 kb
Uyu mugabo ashobora kuva mu ikipe y’igihugu agakomezanya na AS Vita Club

" Amasezerano dufitanye n’umutoza ararangira muri Gashyantare umwaka utaha, twamuhisemo kubera umushinga twarimo twubaka, dushaka kujyana ikipe yacu mu gikombe cy’isi cya 2018, no kujya muri CAN ya 2019, tugashaka n’uko twayitwara." Constant Omari uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kongo aganira n’abanyamakuru i Kinshasa.

" Twabahamagaye abatoza bose ngo twicare hamwe tubiganireho, mu nama izaba ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, akaba ariho tuzanarebera hamwe umusaruro wabo, tukanafata icyemezo niba twakomezanya nabo (niba abishaka) cyangwa twashaka undi mutoza."

" Twagarukiye ku muryango w’igikombe cy’isi cya 2018, kandi umusaruro twabonye ntabwo ari mubi cyane, ubu turi no mu nzira yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa."

JPEG - 49.5 kb
Muri iyi minsi Ibenge ntiyorohewe muri Kongo n’itangazamakuru

Uyu mutoza yagize intangiriro nziza mu ikipe ya Kongo, mu myaka 2 ye ya mbere, aho yabashije kubona umudari w’umuringa mu mikino y’igikombe cy’Africa ya 2015 (Umwanya baherukagaho m myaka 17 yari ishize), anatwara CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016.

JPEG - 81.7 kb
Mu Rwanda byari byiza bakubita Fimbo

Gusa muri uyu mwaka ntabwo byose byagenze uko uyu mutoza yabishakaga, kuko baviriyemo muri 1/4 mu gikombe cy’Africa, banabura tike y’igikombe cy’isi baje inyma ya Tunisia.

JPEG - 147.8 kb
Imyaka 2 ibanza yamubereye myiza cyane

Ku ruhande rwa Florent Ibenge utorohewe n’itangazamakuru muri Kongo muri iyi minsi, avuga ko adashaka kongera amasezerano muri Leopards kuko arambiwe uko bamwe bamufata.

" Mfite amasezerano mu ikipe yanjye ya AS Vita CLub, navuze ko ntashaka kongera amasezerano mu ikipe y’igihugu muri Werurwe uyu mwaka, nta kirahinduka rero kugeza kuri ubu."

JPEG - 998.5 kb
Kuri ubu Kongo iri ku mwanya wa 36 ku isi, umwanya mwiza yagize mu mateka yayo

Florent Ibenge yasanze Kongo iri ku mwanya wa 92 ku isi muri 2014, ubu iri ku mwanya wa 36 ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru