RUHAGOYACU.com

FSS ya Kwizera Olivier yatsinzwe na Mamelodi Sundowns

Ikipe ya Mamelodi Sundowns ntabwo yigeze yorohera na gato ikipe ya Free State Stars mu mukino wa shampiyona wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’Africa y’Epfo.

Iyi kipe ikinamo umunyarwanda Kwizera Olivier yaje gutsindirwa mu rugo ibitego 2-1, ukaba ari umukino wa 3 wa shampiyona yakinaga, aho mu mikino 2 yabanje yanganyijemo 1, itakaza undi mukino.

Mamelodi yafunguye amazamu ku munota wa 42 ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi witwa Percy Tau, wari umaze iminota yinjiye mu kibuga, asimbura uwitwa Anthony Laffor.

Umutoza mushya w’iyi kipe Luc Eymael bavuye kuruhuka, yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Sinethemba Jantjie asimbuye uwitwa Manqele, ariko ntibyagira icyo bihindura kuko ahagana ku munota wa 60, Percy Tau yatsinze igitego cya 2.

JPEG - 44.7 kb
Tau winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze ibitego 2

Umutoza Pito Mosimane utoza ikipe ya Mamelodi, yabonaga ko ari kurusha cyane ikipe ya Free State Stars akora izindi mpinduka 2 ashaka uko yaha amahirwe n’abandi bakinnyi.

Ikipe ya Free State Stars yari mu rugo, yaje kwinyara mu isunzu, ibona agatego k’impozamarira ahagana ku munota wa 90. Iki gitego cyatsinzwe n’umutwe n’umukinnyi witwa Nhlanhla Vilakazi.

Abakinnyi bagaragaye mu mukino:

Free State Stars: 1. Sangare, 5. Masehe, 2. Mobbie, 22. Keita, 29. Phungwayo, 12. Abubakar (Venter 62’), 50. Vilakazi, 15. Mokhuoane, 25. Manqele (Jantjie 53’), 21. Mthembu, 17. Hlubi (Anas 69’)

Mamelodi Sundowns: 31. Brimah, 29. Soumahoro, 32. Madisha, 6. Arendse, 3. Hachi, 17. Lebese, 7. Manyisa (Mohomi 80’), 25. Castro (Sekotlong 67’), 20. Ngcongca, 11. Vilakazi, 28. Laffor (Tau 28’).

Ku wa gatandatu ikipe ya Free State Stars izagaruka mu kibuga ikina na Baroka. Uyu mukino ushobora kuzaba u wa mbere kuri Kwizera Olivier muri iyi kipe ye nshya.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru