RUHAGOYACU.com

Gor Mahia ibifashijwemo n’abanyarwanda bayikinira, yasezereye Nairobi Waters

Ikipe ya Gor Mahia yitwaye neza kuri iki cyumweru ibasha gusezerera ikipe ya Nairobi Waters mu irushanwa rya GoTV Shield Cup iyitsnze ibitego 3 kuri 1, mu mukino wabaye kuri iki cyumweru.

Uyu mukino wabereye kuri Thika Su County Stadium , Gor Mahia n’ubundi yahabwaga amahirwe mbere, yarushije cyane iyi kipe ya Nairobi Water.

Ni ubwo iyi kipe yari yabanje gufungura amazamu hakiri kare, ku gitego cyatsinzwe na Robinson Shitand, ntibyatinze Gor Mahia itangira kubatsinda.

Meddie Kagere, George ’Blackberry’ Odhiambo na Wellington Ochieng nibo batsindiye ikipe ya Gor Mahia ibitego 3, bahita banabona tike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Abanyarwanda 3, Mugiraneza Jean Baptiste, Tuyisenge Jacques na Meddie Kagere bose batangiye uyu mukino.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Gor Mahia: Fredrick Odhiambo, Wafula Innocent, Wellington Ochieng, Shakava Haron, Joash Onyango, Wendo Ernest, Muguna Kenneth, Jean Mugarineza, , Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques, George Odhiambo

Abasimbura: Shaban Odhoji, Otieno Philemon, Mbugua Anthony, Maloba Oliver, John Ndirangu, Otieno Timothy, Kahata Francis

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dusabumuremyi

    Kuya 25-06-2017 saa 20:02'

    Ariko,sinumva ijambo mukunda gukoresha NGO abanyarwanda batatu3 nonese kagere Niba ababishinzwe baramwambuye ubunyarwanda these tubibona kuki itangazamakuru ryo ribumuha kandi ntabushobozi bubifitiye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru