RUHAGOYACU.com

Gor Mahia yashyiriye Mackenzie igikombe cya shampiyona mu rugo iwe aho arwariye

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gor Mahia, Ambrose Rachier ari kumwe n’umutoza w’iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya Dylan Kerr, basuye umukinnyi Nizigiyimana Abdul Kharim ’Makenzi’ umaze iminsi yaravunitse, banamushyikiriza igikombe cya shampiyona baheruka kwegukana.

Uyu musore umaze imyaka 3 mu ikipe ya Gor Mahia, akaba yarerekeje muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports yo mu Rwanda, ari mu bagiriye akamaro cyane ikipe ya Gor Mahia muri iki gihe ayimazemo.

Uyu mwaka yagize uruhare runini afasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2017, igikombe cya 2 uyu mukinnyi atwaye muri Gor Mahia kuva yayigeramo.

JPEG - 78.4 kb
Umutoza wa GorMahia Dylan Kerr na Mackenzie

"Nishimye cyane kubona umuyobozi w’ikipe n’umutoza mukuru w’ikipe bafata igikombe bakakinzanira mu rugo, byanyeretse ko hari agaciro mfite muri iyi kipe ya Gor Mahia." Makenzi aganira na RuhagoYacu.

"Uyu mwaka w’imikino wari wambereye mwiza kugeza mu mpera zawo, ubwo nazaga kugira ikibazo nkavunika tugiye gusoza shampiyona."

Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, akaba na kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu Intamba ku Rugamba, yavunitse baramaze gutwara shampiyona, akaba agomba kumara amezi 3 hanze y’ikibuga, akaba atazanagaragara muri CECAFA izabera muri Kenya mu mpera z’uyu mwaka.

JPEG - 85.5 kb
Ambrose uyobora Gor Mahia yasuye Mackenzie, amwereka umusaruro bakuye mu kibuga, Mackenzie nawe amwereka umwana aherutse kwibaruka

"Gor Mahia ni ikipe nziza nayigizemo ibihe byiza kuva nagera hano. Ngira amahirwe kuko harimo abakinnyi bameze nk’abavandimwe banjye twakinanye mu Rwanda, nka Migi, Tuyisenge na Kagere, bikaba bitarangoye cyane, kuko nyizamo na bwo nari kumwe na Sibomana Abouba."

Uyu musore kuri ubu afatwa nk’umukinnyi wa mbere mu bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo, aherutse kwibaruka umwana n’umukunzi we Nadjima ukomoka mu Rwanda, babana muri Kenya.

JPEG - 80.7 kb
Mackenzie n’umwana aherutse kwibaruka bishimira igikombe
JPEG - 72.6 kb
Mackenzie abana n’umukunzi we w’umunyarwandakazi baherutse no kubyarana
JPEG - 110 kb
Ubwo abandi bakiraga igikombe cya shampiyona Mackenzie ntiyabashije kwifatanya nabo

Iki gikombe ubuyobozi bwa Gor Mahia bwazaniye Makenzi, ni igikombe cya 16 begukanye mu mateka yabo.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru