RUHAGOYACU.com

Gor Mahia yatsinze SOFAPAKA iyikurikiye, ihita iyirusha amanota 15

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, yitwaye neza kuri uyu wa gatatu itsinda ikipe ya SOFAPAKA bakurikiranye ku rutonde rw’agateganyo ibitego 2-1, ikomeza kongera intera y’amanota n’iyi kipe ibakurikiye.

Ni umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabaye hagati muri iki cyumweru, ukabera Kisumu kuri Moi stadium.

George Blackberry Odhiambo na Medie Kagere ni bo batsinze ibitego 2 muri uyu mukino ku ruhande rwa Gor Mahia y’umutoza Dylan Kerr, mu gihe rutahizamu Kasumba yatsinze igitego ku ruhande rwa Batoto ba Mungu (SOFAPAKA) batozwa na Sam Ssimbwa.

PNG - 41.8 kb
Ku munsi wa 27 , Gor Mahia irarusha SOFAPAKA ya 2 amanota 15

Muri uyu mukino Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques babanje mu kibuga, mu gihe Mugiraneza Jean Baptiste yari ku ntebe y’abasimbura.

Tuyisenge Jacques yatakaje amahirwe yo kuba yatsinda igitego cye cya 10 muri shampiyona, ubwo yabonaga penaliti ku munota wa 58 ku ikosa ryari rikorewe Odhiambo, bikarangira atayishyize mu rushundura.

Gor Mahia ifite amahirwe yo kwegukana igikombe uyu mwakaGor Mahia ifite amahirwe yo kwegukana igikombe uyu mwaka

Gor Mahia yagejeje amanota 58, irarusha ikipe ya 2 (SOFAPAKA) amanota 15. Iyi shampiyona ikaba isigaje imikino 7 ikagera ku musozo, ariko Gor Mahia iracyanabitse mukino w’ikirarane.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru