RUHAGOYACU.com

Guhana Sulley Muntari wakorewe irondaruhu byazuye akaboze

Umunyeghana Sulley Muntari wahanishijwe gusiba umukino umwe n’akanama gashinzwe ikinyabupfura mu butaliyani, azira kuba yarasohotse mu kibuga nta ruhushya rw’umusifuzi nyuma yo gukorerwa irondaruhu na bamwe mu bafana, byateje umwiryane, imiryango irwanya irondaruhu n’izindi nzego yongera kwibutsa ko umupira w’ubutaliyani wabaye indiri y’irondaruhu.

Umupira w’ubutaliyani wibasiwe na bamwe mu bakinnyi n’indi miryango ko ukomeje gushyigikira irondaruhu ku bakinnyi b’abanyafurika n’abandi batari abazungu, kubera ko abafana batutse Sulley Muntari batahanwe uko bikwiye.

Ihuriro mpuzamahanga ry’abakinnyi babigize umwuga (FIFPRO), ryavuze ko Muntari yari afite ukuri kubwira umusifuzi ibibazo bye (mu gihe yari ari gutukwa ngo ni inguge), hagashakwa umwanzuro wabyo.

FIFPRO yanavuze ko nta mukinnyi n’umwe ugomba kumva ko yakemura wenyine ibibazo byatejwe n’abafana nk’indirimbo z’irondaruhu n’ibindi, bityo ko mu gihe umusifuzi atabikemuye nta kindi Muntari yari gukora usibye kubahunga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rirwanya irondaruhu mu burayi (FARE) ryavuze ko hashize igihe kirekire umupira w’amaguru w’ubutaliyani wibasiwe n’irondaruhu, ryongeraho ko guhana Sulley Muntari ari amakosa yakozwe n’akanama gashinzwe imyitwarire.

FARE yavuze ko ibyo aka kanama kakoze bisa nko gutiza umurindi abakomeje kwimika irondaruhu mu butaliyani.

Aka kanama kafashe umwanuro wo guha Sulley Muntari igihano cyo gusiba umukino umwe, azira ko ku cyumweru taliki ya 30 Mata, yasohotse mu kibuga umukino wahuje ikipe ya Cagliari na Pescara utararangira kandi atabiherewe uburenganzira n’umusifuzi.

Umupira w’ubutaliyani ukomeje kugaragaramo irondaruhu, kuko akanama gashinzwe imyitwarire kavuze ko As Roma na Inter Milan zishobora guhanwa kubera indirimbo z’irondaruhu zaririmbiwe Antonio Ruediger (AS Rome) na Kalidou Koulibary (Naples) mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri 2013, Kevin Prince Boateng wakinnye mu butaliyani nawe yasohotse mu kibuga umukino wa gicuti yakinaga utarangiye kubera irondaruhu.

umunyeghana Boateng kuri twiter yashyigikiye Muntariumunyeghana Boateng kuri twiter yashyigikiye Muntari

Boateng ntiyariye iminwa kuko yahise yandika kuri twiter ye,avuga ko nta kindi Muntari yari gukora ahubwo amushyigikiye ku mwanzuro yafashe.

umunyeghana Boateng yahuye n'irondaruhu agikina muri Milan Acumunyeghana Boateng yahuye n’irondaruhu agikina muri Milan Ac

Mario Balotelli, Paul Pogba n’abandi bakinnyi nabo bagiye bahura n’iki kibazo nk’icya Muntari.

Pogba nk'abandi birabura benshi mu butaliyani bahura n'irondaruhu Pogba nk’abandi birabura benshi mu butaliyani bahura n’irondaruhu

Eto'o agikina muri Inter Milan yahuye n'irondaruhuEto’o agikina muri Inter Milan yahuye n’irondaruhu

Muri 2010, Samuel Eto’o yahuye n’iki kibazo ubwo yakinaga muri Inter Milan, ubwo yari ku kibuga cya Cagliari, icyo gihe umusifuzi yafashe icyemezo cyo guhagarika umukino by’agateganyo, avuga ko nibikomeza awuhagarika burundu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru