RUHAGOYACU.com

Hall wahoze atoza Migi, ashobora gusimbura Lwandamina muri Yanga ya Haruna Niyonzima

Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Tanzania na Kenya, bikomeje kugenda byandika ko ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, ishobora guha akazi Stewart Hall, igasezerera umunya Zambia George Lwandamina.

Aya makuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri ibi bihugu, yaje kunyomozwa n’ikipe ya AFC Leopards kuri uyu wa mbere, ibicishije ku rubuga rwayo rwa Facebook.

" Ikipe irashaka kumenyesha abanyamuryango bayo n’abakunzi bayo, ko amakuru amaze iminsi atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru ku mutoza wacu Stewart Hall atari ukuri na gato. Umutoza afite umushinga w’igihe kirekire ari gukora hano, kandi yijeje abafana ko yishimiye kuba hano ’Ingwe’."

JPEG - 64.9 kb
Stewart Hall uri kwitwara neza muri Kenya, arifuzwa na Yanga yo muri Tanzania

" Ubu ikimuraje inshinga ni umukino turahuramo na Ulinzi kuri uyu wa gatatu, aho dushaka twese hamwe amanota 3, tugahita tuyobora urutonde rwa shampiyona."

Ikipe ya Leopards yatangiye neza shampiyona hamwe n’uyu mutoza w’umwongereza wahesheje AZAM FC Kagame Cup muri 2015, akaba aherutse gutsinda ikipe itozwa na Bernard Mwalala ibitego 2-1.

JPEG - 116.1 kb
Lwandamina ashobora gusezererwa na Yanga, agasimbuzwa Hall

Yanga Africans ikinamo umunyarwanda Niyonzima Haruna, bivugwa ko bamwe mu bayobozi bayo batishimiye umutoza George Lwandamina, watsinzwe na Simba SC imikino 2 iheruka bahuyemo, ikintu abafana ba Yanga batajya bihanganira na gato.

Lwandamina aherutse gutsinda Azam FC igitego 1-0, ahita afata umwanya wa mbere nyuma yaho Simba, isitaye kuri Kagera Sugar igatsindwa ibitego 2-1.

" Ubu ikipe imeze neza, abakinnyi bamwe bari baravunitse bari kugaruka nka Tambwe, Ngoma na Kamusoko. Intego ni ugutwara igikombe cya shampiyona, no kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup," George Lwandamina, umutoza wa Yanga.

PNG - 1009.2 kb
Haruna ari gukina umwaka we wa nyuma muri Tanzania

Iyi kipe irarusha Simba SC inota 1, ikaba iracakirana na MC Alger muri 1/16 cya CAF Confederation Cup i Dar Es Salaam kuri uyu wa gatandatu.

Stewart Hall yatoje muri Tanzania mu ikipe ya AZAM FC, atwara igikombe cya shampiyona na CECAFA Kagame Cup.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru