RUHAGOYACU.com

Haruna mu mwambaro mushya wa Simba SC, yitegura Rayon Sports yakiniye

Umukinnyi w’umunyarwanda Haruna Niyonzima yamaze gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya Simba SC mbere yo guhura n’ikipe ya Rayon Sports yakiniye.

Haruna Niyonzima wakiniraga ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania mu mwaka ushize w’imikino, yerekeje muri mukeba Simba SC ku mpera z’umwaka w’imikino, ibintu bitakiriwe neza n’abakunzi ba Yanga SC, batwika umwambaro we yambaraga muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yakoze imyitozo ya mbere mu gihugu cya Tanzania hamwe na Simba SC kuri Boko Stadium, aho bitegura umukino wa gicuti bazahuramo na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017, kuri Uwanja wa Taifa.

Haruna Niyonzima mu myitozo yo kuri uyu wa MbereHaruna Niyonzima mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere

Rayon Sports irerekeza muri Tanzania kuri uyu wa Mbere hamwe n’abakinnyi 19.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bashya baguzwe n’iyi kipe, aba bazerekanwa mbere y’uyu mukino wa Simba Day.

Uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yakiniye ikipe ya Rayon Sports hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko yerekeza muri APR FC yavuyemo ajya muri Yanga SC mu 2011.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jean claude nsanzamahoro

    Kuya 8-08-2017 saa 11:00'

    gabanya umushiha rayon nikipe yambere ikanikurikira.

  2. John

    Kuya 7-08-2017 saa 21:46'

    Hhhhhhhhh abafana murasetsa koko ubu se koko ibyo uvuga wowe urabizi ikipe yatumiwe nkikipe ikomeye none nawe ngo nibishogoro iyo Apr iba ikomeye niyo simba yarigutumira . nyine yatumiye ikipe yamateka

  3. kasirye

    Kuya 7-08-2017 saa 19:30'

    wowe emmy uvuga ngo gasenyi ni indangare ko gikona se mutagiyeyo mubwire avemo ntazakine ni indangare

  4. emmy

    Kuya 7-08-2017 saa 13:13'

    ubuse koko haruna agiye gukina naziriya ndangare gasenyi? gusa nizere ko Tanzania imvura igwa maze muzagire gasenyi ibishyogororo nkuko Mulisa yayigize. dore ko yayigize agatobero


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru