RUHAGOYACU.com

Ibenge, Meschack, Micho na Uganda Cranes ye, mu bahatanira ibihembo by’umwaka muri Afurika nzima

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, kuri iki cyumweru yashyize hanze abazahatanra ibihembo by’abitwye neza muri Afurika muri uyu mwaka wa 2016 ( 2016 Glo-CAF Awards).

Abatsinze mu byiciro bitandukanye bazatorwa binyuze mu matora azakorwa na bamwe bagize akanama ka tekinike ka CAF, abashinzwe itangazamakuru n’abanyamakuru 20 barimo abakora kuri za televizo zitandukanye.

Uyu mwaka nta kipe y’abakiri bato izatorwa mu gihe kandi umusifuzi w’umwaka azatorwa n’akanama k’abasifuzi muri CAF.

Abatsinze bazatangazwa kuwa Kane tariki ya 5 Mutarama 2017, muri Glo-CAF Awards Gala izabera mu mujyi wa Abuja muri Nigeria.

Bimwe mu byiciro bizatorwamo abahize abandi:

Umukinnyi w’umwaka mu Bagore

Asisat OSHOALA (Nigeria & Arsenal Ladies)
Elizabeth Addo (Ghana & Karnsvedensik)
Gabrielle ABOUDI ONGUENE (Cameroon & Rossiyanka)
Janine VAN WYK (South Africa & JVW)
Raissa FEUDJIO TCHUANYO (Cameroon & Aland United)

Umukinnyi muto ukizamuka

  • Elia MESCHAK (DR Congo & TP Mazembe)
  • Kelechi IHEANACHO (Nigeria & Manchester City)
  • Naby KEITA (Guinea & RB Leipzig)
  • Oghenekaro ETEBO (Nigeria & CD Feirense)
  • Ramadan SOBHI (Egypt & Stoke City)

Umukinnyi muto w’umwaka

  • Alex IWOBI (Nigeria & Arsenal)
  • Eric AYIAH (Ghana U-17)
  • Franck KESSIE (Cote d’Ivoire & Atalanta)
  • Sandra OWUSU-ANSAH (Ghana & Supreme Ladies)
  • Sidiki MAIGA (Mali U-20)

Umutoza w’umwaka

  • Florent IBENGE (DR Congo)
  • Milutin ‘Micho’ SREDOJEVIC (Uganda)
  • Pitso MOSIMANE (Mamelodi Sundowns)
  • Nacer SANDJAK (MO Bejaia)
  • Florence OMAGBEMI ( Umutoza wa Nigeria y’abagore )

Umusifuzi w’umwaka

  • Papa Gasama, Gambia
  • Grishea Gehead, Egypt
  • Malang Diedhiou, Senegal

Ikipe (club) y’umwaka

  • Mamelodi Sundowns (South Africa)
  • MO Bejaia (Algeria)
  • TP Mazembe (DR Congo)
  • Zamalek (Egypt)
  • Zesco United (Zambia)

Ikipe y’igihugu y’umwaka

  • DR Congo
  • Guinea Bissau
  • Nigeria U-23
  • Senegal
  • Uganda

Ikipe y’igihugu y’umwaka y’Abagore

  • Cameroon
  • Ghana
  • Nigeria
  • South Africa
  • Zimbabwe
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru