RUHAGOYACU.com

Ibihembo mu marushanwa ya CAF byazamuwe-Miliyari 3,3 ku ikipe izatwara CAN yo muri Gabon

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF, yazamuye ibihembo bihabwa amakipe yitwaye neza mu marushanwa nyafurika ategurwa na CAF, nyuma y’uko riherute kubona umuterankunga mushya .

CAF iherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete y’abafaransa icukura peteroli, yo gutera inkunga amarushanwa ategurwa na CAF mu gihe cy’imyaka 10 iri mbere, akuraho ayo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Africa yari yaragiranye na Orange.

CAF yasinyanye amasezerano na TOTAL azamara imyaka 10CAF yasinyanye amasezerano na TOTAL azamara imyaka 10

Ikipe izegukana igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru muri 2017, izagenerwa akabakaba miliyari 3,3, akaba angana na miliyoni 4 z’amadorali y’amanyamerika. Ikipe yari isanzwe yegukana CAN ikaba yari isanzwe igenerwaga, miliyoni 1.5 y’amadorali y’amanyamerika.

Si ku bireba igikombe cy’Africa cy’ibihugu gusa ibi bihembo byazamutse, kuko no mu irushanwa rihuza amakipe yabaye a ya mbere iwayo ibihembo byazamutse, mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup), mu irushanwa ry’ibihugu ry’abagore, no mu marushanwa y’abagore.

Total ikaba yarasinyanye amasezerano na CAF y’imyaka 10 ikazajya izagenera iyi mpuzamashyirahamwe, miliyari 30 z’amadorali y’amanyamerika, mu gihe cy’imyaka 10.

Uko amatsinda azaba ahagaze muri Gabon 2017Uko amatsinda azaba ahagaze muri Gabon 2017

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musesenguzi

    Kuya 9-11-2016 saa 09:13'

    DeGaule se ko mbona ntakipe yoherejeyo???
    Aracyabitekinika ngo arebe iyo yoherezayo!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru