RUHAGOYACU.com

Iby’umutoza wa Mukura, Minnaert na AFC Leopards byafashe indi ntera

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Ivan Minnaert yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, abamenyesha ko ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, yahoze atoza itigeze imwishyura uko amategeko yabibasabaga.

AFC Leopards yo muri Kenya, yari yemeje Ivan Minnaert nk’umutoza mushya muri Gashyantare 2016, yamusezereye tariki ya 30 Ukwakira 2016, bikurikiye umusaruro muke yagize muri iyi kipe.

Nyuma yo kwirukanwa, Ivan Minnaert yareze iyi kipe yo muri Kenya, avuga ko yamwirukanye hatabayeho kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’imyaka ibiri yari yahawe, ndetse birangira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryemeje ko Minnaert yishyurwa n’iyi kipe miliyoni 2,4 z’amashilingi ya Kenya angana na miliyoni 19,140,000 z’amafaranga y’u Rwanda, aya angana n’umushahara w’amezi atandatu.

Minnaert yasezerewe muri AFC Leopards nyuma y'amezi asaga 8 gusaMinnaert yasezerewe muri AFC Leopards nyuma y’amezi asaga 8 gusa

Mu mpera z’umwaka ushize, AFC Leopards ikaba yarandikiye uruhande rwa Minnaert ibamenyesha ko izabishyura mu byiciro by’amezi 18, ariko Minnaert ntabikozwe, aho yavugaga ko we yifuza kwishyurwa mu byiciro bine gusa nk’uko yabitangarije Futaa, ikinyamakuru cyo muri Kenya icyo gihe.

Mu ibaruwa yandikiye FIFA kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Gicurasi 2017, Ivan Minnaert yavuze ko AFC Leopards yananiwe kubaha icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’imikino muri Kenya tariki ya 15 Ugushyingo 2016, ngo ahabwe ibihumbi 24 by’amadolari nk’uko iyi kipe yari yabitegetswe.

Minnaert akaba yifuza ko kandi iyi kipe yanamwishyura amadolari 200 y’Amerika, yatakaje akurikirana iki kirego n’ibindi birimo; amatike y’indege yategaga ava mu Bubiligi ndetse n’ubukode.

Kuri ubu, Ivan Minnaert atoza ikipe ya Mukura Victory SportsKuri ubu, Ivan Minnaert atoza ikipe ya Mukura Victory Sports

N’ubwo AFC Leopards yari yemeye kwishyura mu byiciro bine kuva tariki ya 25 Mutarama kugeza ku ya 4 Nyakanga 2017, iyi kipe ikaba itarongera kwishyura nyuma yo kumuha amadolari 4,807 ($4807) ku nshuro ya mbere.

Ivan Minnaert akaba yifuza ko FIFA yafatira AFC Leopards ingamba, ikabasha kumwishyura hagendewe ku gaciro ifaranga rigezeho ubu ndetse n’inyungu kuko batinze kumwishyura.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

Shyaka Eustace Kuya 7-05-2017 saa 00:48'

Ubwo abwirwa benshi akumva beneyoooo! Murumva utahiwe nyine


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!