RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Icyo Tuyisenge Jacques avuga mbere yo gukina na Everton ya Wayne Rooney
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Si amahirwe ahoraho, ndetse bamwe barayifuza ariko ntibazayabona, kuba bakwisanga mu kibuga kimwe n’abakinnyi bakomeye bo ku mugabane w’u Burayi kandi batanakomoka muri Afurika.

Icyakora, ayo mahirwe uyu munsi ni aya Tuyisenge Jacques, Mugiraneza Jean Baptiste na bamwe muri bagenzi babo bakinana muri Gor Mahia nka Kagere Meddie, Nizigiyimana Karim Makenzi n’abandi bari buze kuba bari mu kibuga bakina na Everton.

Tuyisenge Jacques ufite ivarisi yerekeza muri Tanzania na bagenzi beTuyisenge Jacques ufite ivarisi yerekeza muri Tanzania na bagenzi be

Tuyisenge Jacques, umwe muri ba Kapiteni bungungirije b’ikipe y’igihugu Amavubi yatangarije RuhagoYacu ko yumva ari amateka kuri we kuba ari bwisange mu kibuga muri uwo mukino, ariko ngo we na bagenzi be bazi icyo bivuze gukina umukino nk’uriya kandi bashaka kuwutsinda.

Ati “Kuri njye ni amateka akomeye gukinana n’abakinnyi bakomeye ku Isi, gusa tugomba gukina nta gihunga, twirinda gukora amakosa, kuko bariya ni abakinnyi bari ku rwego rwiza, rero iyo ukoze ikosa ntabwo bategereza ko wikosora, ahubwo ‘baprofita’ (babyaza umusaruro) amakosa yawe.”

Wayne Rooney asuhuza abari baje kwakira EvertonWayne Rooney asuhuza abari baje kwakira Everton

Tuyisenge akomeza avuga ko Umutoza wa Gor Mahia bakoranye imyitozo inshuro ebyiri gusa, bityo bakaba bataramumenya neza ngo bamenye icyo akunda n’icyo yanga, ariko ngo mu ikipe “umwuka umeze neza, urebye buri mukinnyi ariteguye kabisa.”

Tuyisenge Jacques usanzwe abanzamo mu mikino myinshi ikipe ye ikina, yizeye no kubanzamo muri uyu mukino uza kubahuza na Everton ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki ya 13 Nyakanga, aho aza kuba ari kumwe na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ iyo kipe yakuye muri Azam FC uyu mwaka.

Tuyisenge Jacques na bagenzi be barimo Migi, Kagere bifotozanya na Sugira Ernest ukinira AS Vita ClubTuyisenge Jacques na bagenzi be barimo Migi, Kagere bifotozanya na Sugira Ernest ukinira AS Vita Club

Everton yururuka indege i Dar Es Salaam muri TanzaniaEverton yururuka indege i Dar Es Salaam muri Tanzania

Wayne Rooney asuhuza abari baje kwakira EvertonWayne Rooney asuhuza abari baje kwakira Everton

Yannick Bolasie Umunye-Congo ukinira EvertonYannick Bolasie Umunye-Congo ukinira Everton

EVerton yurira indege bahaguruka mu BwongerezaEVerton yurira indege bahaguruka mu Bwongereza

Imodoka Everton igendamo muri TanzaniaImodoka Everton igendamo muri Tanzania


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)