RUHAGOYACU.com

Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 gishobora kubera mu Rwanda mu 2019

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imya 17 gishobora kubera mu Rwanda mu 2019, nyuma y’aho FERWAFA yandikiye FIFA isaba kugihabwa ndetse umubano mwiza n’urwego rw’ibikorwa remezo ruteye imbere, bikaba bishobora gutuma rugihabwa.

Ku bw'umubano mwiza menya ntacyo FIFA yakwima u RwandaKu bw’umubano mwiza menya ntacyo FIFA yakwima u Rwanda

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamita Vincent ‘Degaule’ yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko basabye kwakira iyo mikino.

Ati “Twarasabye nk’abandi ni ‘formulaire’. Twujuje igipapuro cy’ibihugu byifuza kuzakira icyo gikombe cy’isi, ikizakurikiraho ni uguhatanira n’abandi kwakira iri rushanwa twerekana ibyo twujuje nitumara kumenya ibyo basaba."

Nzamwita yakomeje avuga ko hategerejwe igisubizo kandi cyizewe ko gishobora kuzaba cyiza, dore ko ibyo bakoze ari nko kwiyandikisha mu kizamini, bityo nibemererwa kugikora bazagikora kandi ntawe ugikora ngo ategereze ibizakivamo yizeye gutsindwa.

Ati "Ubu ntabwo nakubwira ngo bifite amahirwe aya n’aya, twateye intambwe ya mbere, dutegereje icyiciro kindi cyo gutangira kubihatanira nitumara gutanga ubusabe bwzuye, ubu navuga ko bikiri ku rwego nk’urwo kwiyandikisha mu kizamini, nyuma tukaba dutegereje ikizamini.”

Perezida wa FIFA aheruka mu Rwanda ashyira ibuye ry'ifatizo ahubakwa Hotel ya FERWAFAPerezida wa FIFA aheruka mu Rwanda ashyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa Hotel ya FERWAFA

Icyizere cyo kwemererwa kwakira Igikombe cy’isi, uwo mukandida ku mwanya w’umuyobozi wa FERWAFA muri manda itaha agikomora ku kuba iryo rushanwa ridasaba ibintu byinshi cyane, kuko FIFA yemera ko rikinirwa no ku bibuga by’ubwatsi bw’ubukorano (Artificial turf).

Umubano w’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ni nta makemwa, ibi bigahamywa n’uruzinduko Perezida Kagame aherutse kugirira mu cyicaro cy’iryo shyirahamwe, ndetse n’urwo Umuyobozi waryo, Jianni Infantino aherutse kugirira mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko ku cyicaro gikuru cya FIFAPerezida Kagame na we yagiriye uruzinduko ku cyicaro gikuru cya FIFA

Ikipe izahagararira u Rwanda niruramuka ruhawe kwakira iryo rushanwa, izatangira gutegurwa muri Mutarama umwaka utaha, aho Nzamita yavuze ko hazatoranywa ikipe y’abari mu myaka yo hagati ya 13 na 15, bagahabwa imyitozo yihariye ibategurira kujya muri iryo rushanwa.

Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’isi mu batarengeje imyaka 17 yitabirwa n’amakipe 24 aturutse ku migabane 6 igize Isi, igihugu kizakira iyo mikino mu 2019 kikazatangazwa muri Mutarama 2018, cya ari u Rwanda, rukazaba rugize amahirwe yo kugikina ku nshuro ya kabiri, dore ko ku nshuro ya mbere rwitabiriye icyaberaga muri Mexique mu 2011, aho rwavuyemo rutarenze umutaru.

U Rwanda writabiriye Igikombe cy'Isi mu 2011 ku itike rwari rwakuye muri CAN U17 rwakiriyeU Rwanda writabiriye Igikombe cy’Isi mu 2011 ku itike rwari rwakuye muri CAN U17 rwakiriye

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. JUSTIN IRADUKUNDA

    Kuya 3-08-2017 saa 15:04'

    byaba ari byiza cyane da kubyicyo gikombe rwose .abayobozi nibakomeze bagerageze turebe ko bakiduha pe

  2. ffgt

    Kuya 28-07-2017 saa 14:19'

    Ni ukwakira byo kwakira gusa? Urananirwa gutegura abakinnyi, ahubwo ugasaba ngo abafite amakipe bazaze bakine turebe? Muribuka ubushize ubwo umutoza Kayiranga J Baptiste bamubwiraga kujyana ikipe y’abatarengeje 17, akabura abakinnyi kuko ntabo. Na yayindi bita Isonga Leta ishyiramo amafaranga barabuze. Yewe ni akumiro gusa.Hakenewe amavugurura ya Ferwafa.

  3. MUGISHA

    Kuya 28-07-2017 saa 07:39'

    Ariko wowe wiyita KNC wemera iki!! urumva uwo ushaka urenze Degaule azakora iki kirenze ibyo ubona ngo unyurwe!!

  4. knc

    Kuya 27-07-2017 saa 17:16'

    ubwo iyo nayo ni iturufu yo kurisha rero ! Nzamwita atariwe uri kuyobora ntibyatuma tutacyira irushanwa ariko !

  5. sean

    Kuya 27-07-2017 saa 15:50'

    Ok byaba ari ibyagaciro twakiriy coup du monde arko se iyo équipe yategurwa umwaka umwe hari icyintu gihambaye yakora bagiye bategura kare Aho kurindira kuduteza heat attack gsa

  6. -####-

    Kuya 27-07-2017 saa 15:45'

    Ok byaba Ari byiza ariko se iyo equipe yategurwa umwaka umwe ubwo koko yatanga ibyishimo???
    Bagiye bagira equpe ihoraho aho kuturisha imitima gsa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru