RUHAGOYACU.com

‘Ijabo Ryawe Rwanda U13 Tournament’-Uko imikino yagenze mu gihugu hose

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda harimo gukina irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza amakipe y’abana batarengeje imyaka 13, ryateguwe na Ijabo Ryawe Rwanda, ikaba ihuriro ry’ibigo byigisha gukina umupira w’amaguru.

Iryo rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro kuwa 26 Ugushyingo, none kuri uyu wa 28 Ugushyingo, imikino yari yakomeje muri ‘Ligues’ zose za Ijabo Ryawe Rwanda uko ari eshanu.

Love for Hope Football Training CenterLove for Hope Football Training Center

Uko imikino yagenze:
Ligue V:
- Shining Football Training Center 7-0 Esperance Football Training Center
- Love for hope 0-0 United

Iyi Legue V igabanyijemo uduce (Zones) dutandatu, ari two: Remera A na B; Kanombe Ana B; Bugesera A na B; Kinyinya; Gisozi A na B; Gicumbi.

United Football Training CenterUnited Football Training Center
Shining Football Training Center y'i RemeraShining Football Training Center y’i Remera
Esperance Football training Center yahoze ari iya nyakwigendera Kalisa Jean Paul bitaga MourinhoEsperance Football training Center yahoze ari iya nyakwigendera Kalisa Jean Paul bitaga Mourinho

Ligue IV:
Zone ya Kicukiro:

- Excellence Football Academy 9-0 New Jerusalem
- Centerpis 2-1 AS Kagarama
Hamwe na hamwe baracyafite ibibazo by'imyambaro ariko Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana ngo azashirwa bose abambitse kandi anabahaye ibikoresho nkenerwaHamwe na hamwe baracyafite ibibazo by’imyambaro ariko Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana ngo azashirwa bose abambitse kandi anabahaye ibikoresho nkenerwa
Abana bari babaye gukina amarushanwaAbana bari babaye gukina amarushanwa

Ligue II:
Zone Muhanga:

1:00pm: Muhanga Football Training Center 3-0 New Generation Kibangu (mu Kinini)
1:00pm: Imena Football Training Center 0-3 The Winners (Stade ya Muhanga)
2:30pm: Peace Football Training Center 4-1 Don Bosco Kabgayi (bakinire ku Misizi)

Zone Nyanza:
9:00am: Olympafrica Football Training Center 2-1 Mugandamure Football Training Center (Stade ya Nyanza);
10:30am : Nyanza Football Training Center 1-0 Gihisi Football Training Center (Stade ya Nyanza)

Muri iyi Ligue, kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, imikino izakomeza hakina amakipe yo muri Zone ya Huye, igizwe n’amakipe yo mu Karere ka Huye, Gisagara na Nyamagabe.

Imena Football Training Center Imena Football Training Center
The Winners y'i MuhangaThe Winners y’i Muhanga
Mu gace ka Muhanga ni ho hakomoka abakinnyi nka Rusheshangoga Michel, Iradukunda Bertrand n'abandiMu gace ka Muhanga ni ho hakomoka abakinnyi nka Rusheshangoga Michel, Iradukunda Bertrand n’abandi
Abakinnyi mu karuhuko nyuma y'igice cya mbereAbakinnyi mu karuhuko nyuma y’igice cya mbere
Abakinnyi bakina iri rushanwa bazakomeza gukurikiranwa, bashyirirweho amarushanwa ahoraho kugeza babaye abakinnyi bakuruAbakinnyi bakina iri rushanwa bazakomeza gukurikiranwa, bashyirirweho amarushanwa ahoraho kugeza babaye abakinnyi bakuru
Aba bana ngo ni bo bakinnyi b'Amavubi y'ejo hazazaAba bana ngo ni bo bakinnyi b’Amavubi y’ejo hazaza

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ruhago

    Kuya 29-11-2017 saa 11:21'

    ni byiza ark ko mbona harimo uduce duke, si mbona amakipe y"iRubavu kndi hari amakipe menshi y"abana ,cgw y"iRUSIZI bakosore.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru