RUHAGOYACU.com

Imodoka ya Frw 125,000,000 ni yo Singida ya Rusheshangoga na Dany bazajya bagendamo

Ikipe ya Singida yo muri Tanzania ikomeje gutungura benshi muri aka karere ka Africa y’iburasirazuba, aho nyuma yo kugura abakinnyi bakomeye, iri no kugura ibikoresho bigezweho.

Iyi kipe izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka muri Vodacom Premier League ya Tanzania, yaguze abakinnyi beza muri Africa y’iburasirazuba no mu majyepfo, barimo abakomoka muri Zimbabwe, Uganda n’u Rwanda, ndetse no mu gihugu cya Tanzania.

Abakinnyi 2 b’abanyarwanda iyi kipe yaguze, barimo Usengimana Danny bakuye mu ikipe ya Police FC na Rusheshangoga Michel myugariro wa APR FC.

JPEG - 90.3 kb
Imodoka nshya Singida FC izajya igendamo, ihagaze agaciro ka miliyoni 300 z’amashilingi ya Tanzania

Singida FC, ikaba yarahereye ku mutoza w’umuholandi Hans Van Pluijim wahoze atoza ikipe ya Yanga, akanayihesha ibikombe 2 bya shampiyona.

Iyi kipe izajya ikinira imikino yayo kuri CCM Kirumba, mu gihe itegereje kubaka ikibuga cyayo cyiza cyane. Iyi, ikaba yanamaze kugura imodoka ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amashilingi yo muri Tanzania, nk’uko ibinyamakuru byaho byabitangaje.

Iyi Bus nshya iyi kipe izajya igendamo, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarayeretse abakunzi bayo kuri uyu wa mbere, banatangaza ko bagiye kwerekeza i Mwanza, nyuma y’iminsi bakorera imyitozo i Dar Es Salaam, bakitegura kurushaho umwaka w’imikino wa 2017.

JPEG - 115.9 kb
Umuyobozi wa Singida akaba na Minisitiri w’ubtegetsi bw’igihugu Mwigulu Nchemba ari kumwe na Danny Usengimana

Iyi kipe yatanze ibihumbi 90 by’amadorali kuri Danny Usengimana, inatanga kandi $ 50 000 kuri Rusheshangoga Michel.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kabila Nshimirimana

    Kuya 4-07-2017 saa 20:23'

    Yewega Imodoka We Iyi Kipe Ntamurundi Yaguze? Wagirango Nimwe Ya Real Neza Neza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru