RUHAGOYACU.com

Imikino ya CECAFA y’ibihugu ntizabera mu murwa mukuru Nairobi no mu mujyi wa Mombasa

Impuzamashyirahamwe y’imikino y’umupira w’amaguru mu karere k’Africa n’i Burasirazuba yatangaje imijyi izaberamo irushanwa ry’ibihugu rya CECAFA mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, aho nta mikino izabera mu murwa mukuru Nairobi.

Iyi mikino iteganyijwe kubera muri Kenya guhera tariki ya 26 Ugushyingo kugeza tariki ya 06 Ukuboza muri uyu mwaka wa 2017.

Ibihugu 10 byo muri aka karere n’ibihugu 2 byatumiwe (Libya na Zimababwe) nibyo bizakina muri iri rushanwa ngarukamwaka mu mupira w’amaguru ryaherukaga muri 2015, ubwo Uganda yatwaraga iki gikombe.

JPEG - 72.1 kb
Kakamega Stadium isanzwe ikinirwaho na Western Stima yakira abantu 5000, iri muzizakira CECAFA

Iyi mikino CECAFA yatangaje ko izabera mu mijyi 3, ari yo Kisumu, Nakuru na Kakamega, aho nta mukino n’umwe uzabera i Nairobi na Mombasa, basanzwe bakunda kwakira amarushanwa nk’aya.

Amakuru ava muri Kenya avuga ko ibibuga byo muri iyi mijyi bikiri gusanwa. Kenya ikaba yari iziko izakira irushanwa rya CHAN, ariko kbera gutinda kuzuza ibi bibuga nka Nyao Stadium, byarangiye yatswe ubu burenganzira, buhabwa igihugu cya Maroc.

JPEG - 1.5 Mb
Moi Stadium iherereye Kisumu, yakira abantu 5000, ni imwe muzizakira CECAFA

Ikipe y’u Rwanda yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka ryabereye muri Kenya, ikomeje imyitozo itandukanye, dore ko ikiri no gushaka itike yo gukina CHAN, dore ko ifite n’umukino ugomba kuyihuza na Ethiopia mu mpera z’iki cyumweru.

U Rwanda rukaba rumaze kwegukana iki gikombe inshuro 1 gusa, aho rwabikoze mu w’i 1999, mu marushanwa yabereye i Kigali.

Muri Kenya hamaze iminsi hari n’ibibazo by’umutekano byatewe n’imvururu zakurikiye amatora yo muri Kanama uyu mwaka, yatsinzwe na Uhuru Kenyatta, urukiko rugategeka ko asubirwamo, ariko uwo bari bahanganye, Raila Odinga akanga kongera kuyitabira.

JPEG - 51.7 kb
Afraha Stadium ya Nakuru yakira abantu bagera ku 8200

Abari muri Kenya bavuga ko hari ibibazo bikomeye mu ntara kuruta ibiri mu mujyi wa Nairobi, ariko nta kundi CECAFA yari kubigenza kuko stade ziri kuvugururwa.

Amavubi abashije gukuramo Ethiopia kuri iki cyumweru yakwifashisha iyi mikino mu kwitegura iki gikombe cy’Africa cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru