RUHAGOYACU.com

Imvune ishobora gutuma Kwizera Olivier asoza uyu mwaka atongeye gukandagira mu kibuga

Imvune mu ivi ry’iburyo ishobora gutuma Umunyezamu Kwizera Olivier, Umunyarwanda ukinira ikipe ya Free State Stars yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’epfo, asoza uyu mwaka wa 2017 atongeye gukina.

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Free State Stars yakinnye na Bidvest Wits kuwa 12 Ukwakira 2017 ni wo Kwizera Olivier yavunikiyemo, aza kubagwa kuwa 26 Ukwakira.

Aganira na RuhagoYacu, Kwizera yatangaje ko yavunitse mu ivi ry’iburyo, muganga akaba yaramuhaye ikiruhuko cy;amezi atatu, cyarangira akabona gutangira imyitozo yoroshye.

Ati “Ndaho usibyeko nagize imvune mu ivi ry’iburyo. Bankoreye ‘operation’ (Barambaze), nzamara amezi atatu, nshobora kuzakina wenda mu mpera z’Ukuboza.”

Kwizera Olivier ni Umunyezamu rukumbi w'Umunyarwanda ukina nk'uwabigize umwugaKwizera Olivier ni Umunyezamu rukumbi w’Umunyarwanda ukina nk’uwabigize umwuga

Kwizera Olivier yavunitse mu gihe yarimo agishakisha umwanya uhoraho mu izamu rya Free State Stars, dore ko kuva yagerayo mu mpeshyi y’uyu mwaka akibarizwa ku ntebe y’abasimbura.

Free State Stars Umunyezamu Kwizera Olivier akinamo ubu itozwa n’ Umubiligi Luc Eymael watoje Rayon Sports muri shampiyona ya 2013-2014, ubu ikaba iri ku mwanya wa 10 n’amanota 11, mu gihe Baroka FC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 15 iyi shampiyona igeze ku munsi wa 10.

Kwizera Olivier ni umwe mu banyezamu b’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), yamenyekanye mu ikipe y’Isonga FC agahita yerekeza muri APR FC yaje kuyivamo ajya muri Bugesera FC, ari na yo yavuyemo yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’epfo.

Kwizera Olivier yari asanzwe ari Umunyezamu w'Ikipe y'igihugu AmavubiKwizera Olivier yari asanzwe ari Umunyezamu w’Ikipe y’igihugu Amavubi

Kwizera Olivier bita 'Gishweka' mu mwambaro wa Free State StarsKwizera Olivier bita ’Gishweka’ mu mwambaro wa Free State Stars

Luc Eymael ni we utoza ikipe Gishweka akinamoLuc Eymael ni we utoza ikipe Gishweka akinamo

Kwizera Olivier ashobora kuzagaruka mu kibuga ahita abona umwanya uhoraho wo gukinaKwizera Olivier ashobora kuzagaruka mu kibuga ahita abona umwanya uhoraho wo gukina

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. duduri

    Kuya 7-11-2017 saa 07:02'

    iyi championa ndayemeye kumunsi wa 10 ikipe ya 1 ifite amanona 15 naho iya 10 ikagira amanota11 harimo guhangana gukomeye. Olivier niyihangane azakira kandi azabikora nakira.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru