RUHAGOYACU.com

Imyaka 14 irihiritse Marc-Vivien Foe apfuye amarabira

Tariki ya 26 kamena 2003 ni bwo Marc-Vivien Foe yapfuye ubwo ikipe ye ya Cameroun yarimo ikina na Colombia mu mikino y’irushanwa mpuzamigabane (Confederations Cup) yaberaga mu Bufaransa.

Umukino wari wagendekeye neza Cameroun ndetse inawuyoboye, byumvikane neza ko ibyishimo byari byose ku banya Cameroun barimo basatira umukino wa nyuma muri iryo rushanwa.

Inzira ntibwira umugenzi, Cameroun yinjiye mu mukino nta witeze ko hashobora kugira umwe uhasiga ubuzimaInzira ntibwira umugenzi, Cameroun yinjiye mu mukino nta witeze ko hashobora kugira umwe uhasiga ubuzima

Icyakora ku munota wa 72 w’umukino ibyishimo byahise bihinduka icyunamo, ubwo umukinnyi Marc-Vivien Foe yagwaga hasi, ababibonaga bose bahita babona ko ashizemo umwuka, ariko abaganga birinda guca intege abafana n’abakinnyi bagenzi be, bababwira ko akirimo umwuka, bityo bakaba bamujyanye kwa muganga.

Icyakora icyo gihe byasaga n’aho byarangiye, Marc-Vivien Foe yari yamaze kuba nyakwigendera.

Marc-Vivien Foe yapfuye ubwo Cameroun na Colombia mu mikino ya ½ cy’irangiza, nyuma y’aho yari yafashije igihugu cye gusezerera Brazil na Turukiya.

Inshamake y’ubuzima bwe

Marc-Vivien Foe yavutse kuwa 1 Gicurasi 1975, i Yaounde umurwa mukuru wa Cameroon.

Umwe mu mipira ya nyuma Vivien Foe yateresheje umutwe weUmwe mu mipira ya nyuma Vivien Foe yateresheje umutwe we

Marc-Vivien Foe wapfuye afite imyaka 28, yatangiye gukina ruhago mu ikipe ya Canon de Yaoundé ayikinira kuva mu 1991 kugeza mu 1994, aza gukomeza gukina umupira nk’uwabigize umwuga mu ikipe nka Lens yo mu Bufaransa, ayikinira kuva mu 1994 kugeza mu 1999, ahita ajya muri West Harm ayikinira umwaka umwe maze yisubirira mu Bufaransa muri Olympique Lyonnais (Lyon) maze mu 2002 ahita ajya muri Manchester City nk’intizanyo kugeza ubwo yapfaga muri Kamena 2003.

Foe yakiniye Cameroun imikino 64 ayitsoindira ibitego 8, ndetse ayifasha kwegukana ibikombe bya Afurika (CAN) bibiri, mu 2000 na 2002. Uyu mugabo yasinyishijwe n’ikipe ya Manchester United mu 1998 ariko ahita avunika ukuguru, bityo ntiyaba akiyikiniye.

Igitondo cy’umunsi yapfuyeho, ni bwo uwari Harry Redknapp, Umutoza wa Portsmouth icyo gihe yari yamurambagijemo ngo arebe ko yakwerekeza mu ikipe ye.

Abakinnyi ba Colombia babonye uburyo aguye bahita batabaza, undi we ateguza umutoza guhita asimbuza mu buryo bwihuseAbakinnyi ba Colombia babonye uburyo aguye bahita batabaza, undi we ateguza umutoza guhita asimbuza mu buryo bwihuse

Umwe mu bakinnyi ba Colombia yahise yihutira kumukorera ubutabazi bw'ibanzeUmwe mu bakinnyi ba Colombia yahise yihutira kumukorera ubutabazi bw’ibanze

Ikipe itari nto y'abaganga yahise imugeraho yibwira ko ishobora kumusubiza ubuzima ariko biba iby'ubusaIkipe itari nto y’abaganga yahise imugeraho yibwira ko ishobora kumusubiza ubuzima ariko biba iby’ubusa

Cameroun yaje mu mukino wa nyuma yibuka na mugenzi wabo wari wabavuyemoCameroun yaje mu mukino wa nyuma yibuka na mugenzi wabo wari wabavuyemo

U Bufaransa ni bwo bwatwaye icyo gikombe mu gahinda kenshiU Bufaransa ni bwo bwatwaye icyo gikombe mu gahinda kenshi

Umukino Foe yapfiriyemo Cameroun yarawutsinze ihita ibona itike yo kujya ku mukino wa nyumaUmukino Foe yapfiriyemo Cameroun yarawutsinze ihita ibona itike yo kujya ku mukino wa nyuma

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru