RUHAGOYACU.com

Intamba ku rugamba ziyobowe na Kwizera Pierrot zaguye miswi na Uganda Cranes

Intamba ku rugamba z’u Burundi ziyobowe na Kwizera Pierrot zinganyije n’ikipe y’igihugu ya Uganda 0-0 mu mukino ukomeye cyane mu itsinda rya 2 muri CECAFA iri kubera mu gihugu cya Kenya.

Ni umukino wari ukomeye cyane ku mpande zombi, ikipe y’u Bugande ikaba yihariye umupira cyane, ubona ko bahererekanya neza kurusha Abarundi, mu gihe ikipe y’igihugu y’u Burundi yiganjemo abakinnyi bakina mu makipe ya hano mu Rwanda, yacungiraga kuri contre attaque.

Umukino watangiye amakipe yombi asa n’atinyana, ariko abakinnyi nka Muzamiru Mutyaba, Allan Kyambadde na Milton Karisa bagafasha cyane Uganda Cranes kurusha Intamba ku rugamba gusatira.

Fiston Abdul Razak wagoye cyane abakinnyi b’u Bugande yaje kuzamukana umupira acenga Wadada, ashatse kuwuhereza Kwizera Pierrot, uba mugufi ntiwabasha kumugeraho.

Intamba ku rugamba za Kwizera PierrotIntamba ku rugamba za Kwizera Pierrot

Ubwo igice cya mbere cyasatiraga umusozo, Derrick Nsibambi yaje gutsinda Uganda Cranes igitego cy’umutwe ku mupira yari ahinduriwe na Allan Kateregga, ariko umusifuzi ahita ahuha mu ifirimbi avuga ko Ndikumana Tresor, myugariro w’intamba ku rugamba yakorewe ikosa. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0

Bavuye kuruhuka ibintu byahindutse, u Burundi butangira kwiharira umupira kurusha ikipe ya Uganda, batangira no kubona uburyo bwabyara ibitego bwinshi.

Shassir Nahimana wa Rayon Sports yabonanaga neza na Fiston ndetse na Tchabalala, ariko kugera ku izamu rya Uganda ntibibakundire.

U Bugande bwakoze impinduka zitandukanye bushaka uko bwamenera mu bakinnyi b’inyuma b’Intamba bakinaga neza, ariko bikomeza kubangira.

Umukino warangiye U Burundi bucyotsa igitutu ikipe ya Uganda, ariko kureba mu izamu byabangiye.

Abagande bateye amashoti 7 mu izamu, naho Abarundi batera amashoti 5 yonyine, banakora amakosa 19 mu mukino.

U Burundi burafata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo, mu gihe hategerejwe undi mukino muri iri tsinda uzaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukuboza, ugahuza Sudani y’Epfo na Ethiopia .

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Intamba ku rugamba: Nahimana Jonathan (G), Harerimana Rachid Léon, Ndikumana Trésor, Nshimirimana David, Moussa Omar, Duhayindavyi Gaël, Abdoul Fiston, Mavugo Laudit, Kwizera Pierre (C), Nahimana Shassir, Hussein Shabani

Uganda Cranes: Benjamin Ochan (GK), Nicholas Wadada, Isaac Muleme, Timothy Awany, Bernard Muwanga (C), Taddeo Lwanga, Allan Kyambadde, Derrick Nsibambi, Muzamir Mutyaba, Allan Kateregga and Milton Karisa.

Imikino imaze kuba kugeza ku munsi wa 2:

Itsinda A:

  • Kenya 2-0 Rwanda
  • Tanzania 0-0 Libya

Itsinda B:

  • Uganda 0-0 Burundi

Kuri uyu wa kabiri:

  • Saa 13H00: Rwanda vs Zanzibar
  • Saa 15H00: Kenya vs Libya
  • Saa 14H00: Ethiopia vs South Sudan
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. rama

    Kuya 4-12-2017 saa 19:55'

    Ariko wowe wagiye usoma neza mbere yo kwandika bavuze urda na zanzibar hanyuma kenya na ribiya kuki uvuga zanzibar kabiri?

  2. knc

    Kuya 4-12-2017 saa 17:16'

    Ni ukuvuga ngo saa 13h00 Urwanda na Zanzibar Saa 15h00 Zanzibar na Libya ! Zanzibar ko yaba ikaze !????.?...??


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru