RUHAGOYACU.com

Issa Hayatou yamaganye ibyavuzwe n’uwamusimbuye ku buyobozi bwa CAF

Umunyakameruni Issa Hayatou wahoze ari Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’imikino y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yamaganye ibyavuzwe na Ahmad Ahmad wamusimbuye, wavuze ko Cameroun idafite ubushgobozi bwo kwakira CAN 2019.


Ahmad Ahmad, Perezida wa CAF asanga nta bushobozi Cameroun igifite bwo kwakira CANAhmad Ahmad, Perezida wa CAF asanga nta bushobozi Cameroun igifite bwo kwakira CAN

Ubwo yari yakiriwe na Minisitiri ufite Siporo mu nshingano muri Cameroun, Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad ukomoka muri Madagascar, yavuze ko abona Cameroun idafite ubushobozi bwo kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN) izaba mu 2019 kubera urwego ruciriritse rw’ibikorwa remezo.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Issa Hayatou abicishije kuri Radio y’igihugu, yamaganiye kure ibyo byavuzwe na Ahmad Ahmad, ashingiye ku kuba igihugu cye gifite Stade zigera muri eshanu kandi zirimo eshatu zujuje ibisabwa ngo zakire amarushanwa akomeye yo ku rwego rwa CAN.

Issa Hayatou we ntabwo abikozwaIssa Hayatou we ntabwo abikozwa

Issa Hayatou yagize ati “Ntawe ukwiye kuvuga ko Cameroun ntacyo ifite kandi dufite stade eshanu zirimo eshatu zujuje ibisabwa, ari zo Yaoundé, Limbé na Bafoussam.”

Yakomeje avuga ko yatangajwe cyane n’ibyo Ahmad Ahmad yavuze, ahita yamagana ibyo kohereza itsinda ryo kugenzura ibyo bikorwa remezo nk’uko Ahmad Ahmad yari yabitanzemo icyifuzo.

Ati “Ni ibihugu bingahe muri Afurika bishobora kwerekana ibikorwa remezo nk’ibyacu? Cameroun izaba yiteguye neza bitarenze Nzeri cyangwa Ukwakira 2018.”

Byari biteganyijwe ko iryo tsinda ry’abagenzuzi rigomba koherezwa rikagenzura ibyo bikorwa remezo kuva kuwa 20 kugeza kuwa 28 Kanama 2017, mbere y’uko Cameroun ihabwa uburenganzira bwo kuzakira CAN 2019.

Ahmad Ahmad yabwiye Minisitiri wa Siporo muri Cameroun ko bazabanza kubagenzura mbere yo kubaha CAN 2019Ahmad Ahmad yabwiye Minisitiri wa Siporo muri Cameroun ko bazabanza kubagenzura mbere yo kubaha CAN 2019

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!