RUHAGOYACU.com

Ivan Minnaert na AFC Leopards ntibacana uwaka

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda , Ivan Minnaert ntacana uwaka n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yahoze atoza.

AFC Leopards yari yemeje Ivan Minnaert nk’umutoza mushyamuri Gashyantare, yamusezereye mu mpera za Nzeli uyu mwaka, bikurikiye umusaruro muke yagize muri iyi kipe.

Nyuma yo kwirukanwa, Ivan Minnaert yareze iyi kipe yo muri Kenya, avuga ko yamwirukanye hatabayeho kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’imyaka ibiri yari yahawe, ndetse birangira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryemeje ko Minnaert yishyurwa n’iyi kipe miliyoni 2,4 z’amashilingi ya Kenya angana na miliyoni 19.14 z’amafaranga y’u Rwanda.

AFC Leopards ikaba yarandikiye uruhande rwa Minnaert ibamenyesha ko izabishyura mu byiciro by’amezi 18, ariko Minnaert ntabikozwa, aho avuga ko we yifuza kwishyurwa mu byiciro bine gusa nk’uko yabitangarije Futaa, ikinyamakuru cyo muri Kenya.

Umubiligi Ivan Minnaert akaba yari amaze iminsi ari mu biganiro n’umuryango wa Rayon Sports, aho bagira ngo abafashe mu bijyanye n’ubucuruzi, ariko ibi byagenze biguru ntege nyuma yaho hari ibyo impande zombi zitabasha kumvikanaho.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mgm

    Kuya 8-12-2016 saa 01:24'

    sinabivuze ko uyu Minneart agenzwa n#ifaranga gusa! none se iyo batamwirukana bari kumuhemba mu byiciro 4? cyangwa arashaka ifaranga ubundi akigendera?Aba bazungu igihe kirageze ngo bahagarike ibyo kwifatira abantu kuko no mu kazi gasanzwe iyo bakwirukanye baguha gusa imperekeza sinzi rero ko ayo mafranga ari imperekeza ?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru