RUHAGOYACU.com

Jacques Tuyisenge ashobora kugirwa Kapiteni wa Gor Mahia

Nyuma yo gushyirwa mu bakinnyi batatu bayoboye abandi muri Gor Mahia, Jacques Tuyisenge ashobora kwisanga ari we Kapiteni wa mbere w’iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, nyuma y’aho uwo yari yungirije yerekeje ku mugabane w’u Burayi.

Kuwa 30 Mutarama 2017 ni bwo umunya-Brazil Jose Marcelo Ferreira ‘Ze Maria’ watozaga Gor Mahia FC yashyizeho akanama k’abakinnyi batatu bayoboye abandi baje no gufatanya bakegukana igikombe cya shampiyona, gusa uwo mutoza yaje kwirukanwa asimbuzwa umwongereza Dylan Kerr.

Jacques Tuyisenge yageze muri Gormahia muri Werurwe 2016 avuye muri Police FC yo mu RwandaJacques Tuyisenge yageze muri Gormahia muri Werurwe 2016 avuye muri Police FC yo mu Rwanda

Abakinnyi batatu yari yashyizeho ni Umunyakenya Mousa Mohammed wari wungirijwe n’Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ndetse n’umugande Godfrey Walusimbi.

Mu mwaka ushize w’imikino, bamwe mu bakinnyi b’intyoza muri iki gihugu babngutswe n’amakipe y’i Burayi, nka Mousa Mohammed wari kapiteni wa Gor Mahia yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse na Kenneth Muguna watowe nk’umukinnyi w’umwaka, bombi bashimwe na FK Tirana yo muri Albania.

Umuseke dukesha iyi nkuru utangaza ko gushaka kapiteni mushya w’ikipe ya Gor Mahia atari akazi kazagora Umutoza Dylan Kerr kuko afite abakinnyi benshi bifitemo umuco wo kuyobora.

Dylan Kerr yagize ati “Umwanya wa kapiteni ni umwanya ukomeye cyane mu ikipe niyo mpamvu bisaba ubwenge no kwitonda ngo tumwemeze. Ni umwanzuro nzifatira ku giti cyanjye kandi nkazawutangaza vuba. Dufute umubare uhagije w’abakinnyi bashobora kuyobora abandi kandi nizeye ko uwo nzatoranya azakora akazi ke neza.”

Jacques Tuyisenge yagize uruhare runini mu gufasha Gor Mahia kwegukana igikombe cya shampiyonaJacques Tuyisenge yagize uruhare runini mu gufasha Gor Mahia kwegukana igikombe cya shampiyona

Gor Mahia ikinamo Tuyisenge Jacques, Mugiraneza Jean Baptiste, Meddie Kagere na n’umurundi uzwi cyane mu Rwanda, Nizigiyimana Kharim Makenzi, yegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

Iyi kipe yahise itakaza abakinnyi babiri Kenneth Muguna na Mousa Mohammed berekeje muri Albania ku mugabane w’u Burayi, ndetse igiye gutakaza undi munyarwanda, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, ugiye kugaruka gukina muri APR FC, iyi ikaba ari yo mpamvu na yo yashyize ingufu mu kuzana abakinnyi bashya, ihereye ku beza bakina mu makipe bari bahanganye muri shampiyona.

Mu boy amaze gusinyisha harimo Humphrey Mieno na Cercidy Okeyo bavuye muri Tusker FC, rutahizamu w’umunya- Côte d’Ivoire Ephrem Guikan wavuye muri AS Port Louis, Charles Momanyi wakiniraga Kakamega Homeboyz, Kevin Omondi wavuye muri Police FC, Lawrence Juma wa Nzoia Sugar FC na Wesley Onguso wakiniraga Sofapaka FC.

Musa wari usanzwe ari Kapiteni wa Gor Mahia we yerekeje i Burayi. ese na Jacques Tuyisenge azahita ajyayo naba Kapiteni?Musa wari usanzwe ari Kapiteni wa Gor Mahia we yerekeje i Burayi. ese na Jacques Tuyisenge azahita ajyayo naba Kapiteni?

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru