RUHAGOYACU.com

John Bocco yiyongereye mu ikipe ya Tanzania ikomeje kwitwara neza mu kwitegura Amavubi

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Simba SC John Bocco wari umaze igihe kinini akinira ikipe ya AZAM FC nayo yo muri Tanzania, yafashe rutemikirere asanga bagenzi be muri Africa y’Epfo aho bakomeje kwitwara neza muri COSAFA.

Ikipe y’igihugu ya Tanzania ikaba yarageze muri 1/2 cy’iri rushanwa isezereye ikipe y’Africa y’Epfo, iyitsinze igitego 1-0.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino kikaba cyaratsinzwe n’umusore witwa Elias Maguru, bahita basezerera Africa y’Epfo yari ifite igikombe giheruka.

JPEG - 364.5 kb
John Bocco yiyongereye mu bakinnyi bagomba guhangana n’Amavubi mu gushaka itike ya CHAN

Uyu musore yatsinze iki gitego ku munota wa 10, kuri Royal Bafokeng Stadium, iherereye mu mujyi wa Rusternburg.

Muri 1/2, ikipe ya Tanzania igomba gucakirana n’ikipe y’igihugu ya Zamba kuri uyu wa gatatu, ikipe izitwara neza ikazakina umukino wa nyuma, n’ikipe izaba yatsinze hagati ya

JPEG - 54.6 kb
Elias Maguru yatsinze igitego rukumbi, cyafashije Tanzania kugera muri 1/2

John Bocco akaba azifashishwa mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN ugomba kubera kuri CCM Kirumba i Mwanza tariki ya 15 Nyakanga, uyu mwaka wa 2017.

Imikino ya CHAN ya 2018, izabera muri Kenya mu ntangiriro za 2018.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru