RUHAGOYACU.com

Jonathan McKinstry arahabwa amahirwe yo gutoza Uganda

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jonathan McKinstry arahabwa amahirwe yo gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda, akaba ari ku rutonde rw’abagabo 4 bazakurwamo umwe uzatoza Uganda Cranes.

FUFA yashyize hanze urutonde rw’abatoza 4 batarimo Luc Eymael utoza Free State Stars yo muri Africa y’Epfo, akaba ari mubo ibitangazamakuru byo muri Uganda byahaga amahirwe yo gutoza ikipe ya Uganda Cranes.

Jonathan McKinstry wahoze atoza Amavubi akaza gusezererwa mu mpeshyi y’umwak ushize, ashinjwa umusaruro mucye mu ikipe y’igihugu Amavubi.

JPEG - 157.1 kb
Moses Basena ashobora kongera kungiriza nyuma yo kwitwara nabi muri CECAFA

Johnny McKinstry kuri ubu atoza muri Lithuania mu ikipe ya Kauno Zalgiris mu cyiciro cya mbere, ni we uhabwa amahirwe nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda kibitangaza mu nkuru yo kuri uyu wa gatanu.

McKinstry yatoje ikipe ya Sierra Leone mbere yo kuza mu Rwanda muri 2015 asimbura umwongereza Stephen Constantine werekeje mu Buhinde.

Yakoze akazi gatandukanye mbere yo kuza ku mugabane w’Africa, aho yagize uruhare mu gufasha abakinnyi bato b’amakipe atandukanye gutera imbere, nko muri Newcastle, Ney York Red Bulls, Dream Team Academy na Craig Bellamy Academy Foundation muri Sierra Leone.

JPEG - 162.3 kb
McKinstry yaje mu Rwanda avuye muri Sierra Leone

Uru rutonde rw’abatoza 4, rwatangajwe n’akanama kayobowe na kalusha Bwalya, ruriho kandi umufaransa Desabre Sabastian, umubiligi Emilio Ferrera n’umugande Moses Basena uri gutoza Uganda by’agateganyo.

Moses Basena ari mu bari bafite amahirwe yo gutoza Uganda, ariko itangazmakuru ryo muri Uganda rikavuga ko nta mahirwe akomeye agifite, nyuma yo kunanirwa kwegukana CECAFA iheruka muri Kenya.

Ferreira na we ari mu bahabwa amahirwe, ariko si cyane kimwe na Desabre.

PNG - 976 kb
Sebastien Desabre na we arashaka akazi ko gutoza Uganda

Aramutse ahawe aka kazi, yaba abaye umutoza wa 2 uvuye mu Mavubi agahita abona akazi ko gutoza Uganda, nyuma y’umu serbe Milutin Micho.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru